Indege yari ijyanye Perezida w’u Bufaransa mu Budage yakubiswe n’inkuba

Ubwo yari agiye mu Budage guhura na Chancelier Angela Merkel kuwa kabiri tariki 15/05/2012, Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, byabaye ngombwa ko agarukira mu nzira nyuma y’uko iyo yarimo Falcon 7X yakubiswe n’inkuba.

Ibi byatumye François Hollande atinza urugendo kuko yagarutse ku kibuga cy’indege akagenda mu ndege ya gisirikare. Falcon 7X itari yakageze kure y’umujyi wa Paris yakubiswe n’inkuba maze Perezida ahindurirwa indege agenda na Falcon 900.

Perezida Hollande yagombaga kujya mu Budage guhura na mugenzi we Angela Merkel kuko yari yabisezeranyije agitorwa ko azahura na Angela Merkel kugira ngo baganire ku ngamba z’ubukungu bw’iburayi bumaze iminsi butagenda neza.

Perezida Hollande utaremeraga gahunda y’u Budage mu guhangana n’ihungabana ry’ubukungu yagombaga kubiganiraho n’ubuyobozi bw’u Budage kugira ngo ibihugu bigire umurongo umwe kuri icyo kibazo dore ko ibyo bihugu byombi ari byo biza imbere mu bukungu ku mugabane w’u Burayi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyago bigwira abagabo yaraducitse!! Hollande yihangane.

Eugene yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Hollande
yihangane

Kaline yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Yewe nakumiro iyo nkuba se ivuyehe !! Francois hollandais yihangane.

Mugabe jean baptiste yanditse ku itariki ya: 27-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka