Inama y’abayobozi b’ibihugu bya EAC yongeye gusubikwa

Inama y’abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba “EAC” yari iteganyijwe kuwa 27 Ukuboza 2018 yongeye gusubikwa hadatanzwe impamvu.

Inama yagombaga kuba tariki 27 Ukuboza yongeye gusubikwa
Inama yagombaga kuba tariki 27 Ukuboza yongeye gusubikwa

Bazivamo Christophe Umunyamabanga mukuru wungirije Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Muryango EAC niwe watangaje aya amakuru, nyuma y’uko ivanywe tariki 30 Ugushyingo igashyirwa tariki 27 Ukuboza uyu mwaka wa 2018.

Yagize ati "Inama y’abayobozi b’ibihugu bigize umuryango wa EAC yari iteganyijwe 27 Ukuboza ntikibaye."

Ni inama yagombaga kuba nyuma y’uko iyari iteganyijwe tariki ya 30 Ugushyingo yasubitswe bitewe n’uko u Burundi butitabiriye.

Igihugu cy’Uburundi cyanze kuyitabira gitanga impamvu ko inama izaba yakwiga ku bibazo igihugu cy’Uburundi gifitanye n’u Rwanda.

Ambassador Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ufite mu nshingano ze Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, yavuze ko iyi nama itakibaye bitewe n’uko inama yari iteganyijwe mu gihe cy’ iminsi mikuru isoza umwaka.

Nyuma yo gusubika inama Pierre Nkurunziza Perezida w’u Burundi yandikiye Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni uyoboye umuryango wa EAC ko igihugu cye gifitanye ibibazo n’u Rwanda kuko rwagize uruhare mu guhungabanya umutekano nyuma y’amatora yabaye mu gihugu cy’Uburundi mu 2015.

Bazivamo Christophe yatangaje ko igihe inama izabera naho izabera bizamenyeshywa ibihugu bigize umuryango mu bihe biri imbere.

Ni inama isubitswe igitaraganya mu gihe inama yari ihuje aba Minisitiri bashinzwe umuryango wa EAC muri uyu muryango bari Arusha mu nama yagombaga gutangira kuri uyu wa kane.

Ikinyamakuru The Citizen kikaba gitangaza ko inama ishobora gushyirwa mu mezi ya Gashyantare cyangwa Werurwe 2019.

Ni ibintu bidatunguranye mu gihe hagati ya bimwe mu bihugu bigize uyu muryango bifatanye ibibazo bivuye mu guhungabanya umutekano.

Kuwa 15 Ukuboza 2018 u’Rwanda rwatewe n’abantu bitwaje intwaro bivugwa ko bavuye mu gihugu cy’u Burundi binjira mu ishyamba rya Nyungwe batwika imodoka eshatu z’abagenzi bica abaturage abandi bakabatwara bunyago.

Bamwe mu barokotse iki gitero bavuze ko ababatwikiyeho imodoka bakanabarasa bavugaga ururimi rw’i Kirundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka