Inama ihuza USA na Afurika yitezweho kuzahura imikoranire

I Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), harabera inama ihuza icyo gihugu n’Umugabane wa Afurika, ikaba yaritabiriwe n’abayobozi b’ibihugu 49, aho mu bizaganirirwaho harimo umutekano, ubukungu, ubuzima, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Ikindi kandi kigamijwe mu gutegura iyo nama nk’uko byagarutsweho n’itangazamakuru ritandukanye, ngo ni uko Amerika ishaka kongera kugaragariza Afurika ko ifite inyungu zo gukorana nayo, nyuma y’ubutegetsi bwa Donald Trump.

Perezida Joe Biden wa Amerika, ubu ngo agamije kugarura ibintu mu buryo, kuko Donald Trump wamubanjirije atigeze ahisha ko adakeneye gukorana na Afurika. Ni inama ya kabiri ibaye muri urwo rwego nyuma y’indi yateguwe na Perezida Barack Obama mu 2014, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru RFI cyo mu Bufaransa.

Mu bindi bizaganirwaho muri iyo nama y’iminsi 3, ni ukurwanya iterabwoba, kurwanya ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, umutekano w’ibiribwa (sécurité alimentaire), ubukungu cyangwa AGOA (izina ryahawe amasezerano agamije korohereza ibituruka muri Afurika byoherezwa muri Amerika azageza mu 2025).

Ku ruhande rw’Amerika, ubu ngo hari ubushake bwo kwiyegereza Afurika nk’uko n’u Bushinwa n’u Burusiya bwabigenje. Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi zigamije gushimangira uruhare rw’ijwi ry’Afurika mu ruhando mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka