Impanuka y’imodoka yahitanye abantu icyenda abandi barakomereka

Impanuka y’imodoka isanzwe itwara ibinyamakuru, yakoze impanuka ahitwa Iringa muri Tanzania, yica abantu icyenda (9), abandi batatu barakomereka, ikaba yarabaye ku wa Mbere tariki 13 Ukuboza 2021.

Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa aho muri Tanzania, iyo modoka yakoze impanuka, ni imodoka yo mu bwoko bwa ‘Hiace’ yari itwaye ibinyamakuru ibivana mu Mujyi wa Dar es Salaam yerekeza ahitwa Mbeya.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Iringa, Allan Bukumbi, yavuze ko iyo mpanuka yabereye ahitwa Mahenge mu Karere ka Kilolo mu Ntara ya Iringa.

Uwo muyobozi wa Polisi, yavuze ko icyateye iyo mpanuka ari umuvuduko ukabije, kubera kwiruka cyane, imodoka ngo yageze ahantu mu ikorosi binanira umushoferi kuyigabanyiriza umuvuduko, ahita agonga ibiti byari iruhande rw’umuhanda, imodoka ihita yihindukiza ni ko guhita yica abantu icyenda ako kanya .

Bukumbi yagize ati "Abantu icyenda ni bo batakarije ubuzima muri iyo mpanuka, harimo abagore bane n’abagabo batanu, naho batatu bakomeretse, bakomeje kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Iringa"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka