Imiyoborere ijegajega n’amakimbirane mu bituma hari ibihugu bitava mu bukene - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga kuri gahunda yo guhangana n’ubukene iri kubera i Doha muri Qatar, yavuze ko kuba hari bihugu byari bikennye bikaba byaravuye muri iki kiciro, byagombye kubera urugero rwiza ibindi, rwo gukora cyane nabyo bikava muri uwo murongo.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yagaragaje zimwe mu mpamvu zituma ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere bitava mu murongo w’ubukene, ndetse ibindi bigasubira inyuma, bituruka ku mpamvu zirimo imiyoborere ijegajega, amakimbirane, ingorane zitandukanye zirimo izirebana n’ubuzima, ihindagurika ry’ikirere, ubucuruzi mpuzamahanga budakorwa mu buryo bunoze n’imiterere ibangamiye urwego rw’ubukungu ku Isi.

Ku rundi ruhande yagaragaje ko isi ifite byinshi byabyazwa amahirwe yo kwivana mu cyiciro cy’ubukene, ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ati “N’ubwo hari ibihugu byavuye mu cyiciro cy’inzira y’amajyambere kandi bikaba bibaye mu gihe cya vuba aha, nicyo kitubwira ko kuva mu bukene bishoboka, nanone dushobora gukura amasomo kuri ibyo bihugu byavuye mu bukene, yifashishijwe neza ashobora gutuma ibindi bihugu bizamuka mu kindi kiciro”.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, avuga ko batifuza kuguma iteka mu kiciro cy’ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere yaba Guverinoma ndetse n’abaturage, ko batakwifuza guhora mu bizazane biterwa n’ubukene.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yagaragaje intambwe u Rwanda rugenda rutera mu bihugu biteye imbere.

Ati “U Rwanda mu myaka 25 ishize twageze kuri byinshi kurusha ikindi gihe cyarangiye, twagize izamuka ry’ubukungu rigera ku 8% n’umusaruro w’umuturage wikuba inshuro zisaga eshatu. Twabashije kugabanya ubukene buva kuri 80% mu 1995 bugera kuri 30% mu 2017”.

Yagaragaje ko ibyo umuturage yinjiza n’ubwo bikiri hasi byibura byikubye inshuro eshatu muri iyo myaka.

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yitabiriye n’inama yigaga ku buryo bwo kongera imbaraga mu ikoranabuhanga, mu guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga no guhanga udushya, bigafasha kugera ku iterambere rirambye mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere.

Ati “Birumvikana urugendo ruracyari rurerure, ariko ishoramari mu guteza imbere ubumenyi byafashije cyane mu gutanga umusaruro mu birebana na serivisi zihabwa umuturage”.

Isomo ry’ingenzi twize ni uko guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga no guhanga udushya, mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere, hakenewe gahunda zitandukanye zigamije kongera ishoramari mu buryo bw’umwihariko, guhanga udushya, kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, avuga ko bagomba gushyiraho ibigo byihariye by’ikitegererezo, biteza imbere ubushakashatsi mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, guhanga ubumenyi, kubaka ubushobozi no gukemura inzitizi zimwe na zimwe, kugirango abaturage bagere ku buzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka