Imirwano hagati y’Ingabo za RDC na M23 yongereye ubukana

Iminsi itanu irihiritse imirwano idasiba hagati y’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), n’inyeshyamba za M23 yongeye kubura, ikaba yongereye ubukana.

Abaturage barimo guhunga
Abaturage barimo guhunga

Ni intambara impande zombi zishinjanya gushoza, ndetse uku gushinjanya kwatumye intumwa za M23 zisohorwa mu biganiro biheruka guhuza Leta ya Congo n’ imitwe iyirwanya, byaberaga muri Kenya.

Ubuyobozi bwa M23 bukaba bwaragaragaje ko Ingabo za FARDC zirimo gukorana n’imitwe yitwaza intwaro, harimo uwa FDLR uyobowe n’abakoze Jenoside mu Rwanda mu gutegura ibitero igabwaho.

Mu itangazo ryasohotse tariki ya 19 Gicurasi 2022, ubuvugizi bwa M23 bwagaragaje ko Ingabo za Congo zirimo gukorana n’imitwe yitwaza intwaro harimo; abarwanyi 60 b’umutwe wa Nyatura-Abazungu batorezwa i Mpati, bahawe imyenda ya gisirikare cya FARDC boherezwa ahitwa i Biruma.

Itsinda ry’abarwanyi ba FDLR riyobowe na Col Ruhinda bashyizwe mu Ngabo za FARDC muri Brigade ya 2 iyobowe na Col Mushengezi muri Regima ya 311 iri mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, iyobowe na Col Omari Amuri Leonard akaba yungirijwe na Col Tokolonda Bendet Salomon, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’iperereza.

Ubuyobozi bwa M23 buvuga ko Col Tokolonda ariwe wahawe akazi na Maj Gen Chirimwami, ko kwinjiza abarwanyi mu Ngabo za Congo kugira ngo bayifashe guhashya M23.

Hari abarwayi ba APCLS na Nyatura-Domi binjijwe mu gisirikare cya FARDC, naho tariki 16 Gicurasi Col Balignene Nyomo Guillaume, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Regima ya 3408, yahuye na Lt Col Habiyakare ukuriye itsinda rya Crap ya FDLR rikorera ahitwa Biruma mu bikorwa byo kurwanya M23.

Amakuru agaragaza ko mbere y’ imirwano yahuje M23 n’Ingabo za Congo, yabanje gutegurwa mu nama zihuza FARDC na MONUSCO zikorera mu duce twa Rugari, Kiwanja, Bunagana na Rwankuba tariki 6 na tariki 9 Gicurasi 2022.

N’ubwo Ingabo zashyize imbaraga mu guhashya abarwanyi ba M23, abaturage bakomeje kuva mu byabo, mu gihe buri ruhande rwongera imbaraga, aho nka Leta ya Congo yinjije abarwanyi 600 bavuye mu mitwe yitwaje intwaro kugira ngo barwane ku ruhande rwa FARDC.

Radio Okapi ivuga ko mu gitondo cya tariki 23 Gicurasi 2022, imirwano ikomeye yumvikanamo imbunda ziremereye n’izoroheje, yarimo kubera mu misozi ikikije umujyi wa Bunagana mu duce twa Ruginga ku mupaka uhuza Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo na Uganda.

Ubuyobozi bwa MONUSCO bukaba bwinjiye mu mirwano ku ruhande rw’Ingabo za FARDC, ndetse bakoresha indege zirasa ibisasu kugira ngo bakumire abarwanyi ba M23 badafata utundi duce nka Bweza na Kisigari.

Umuvugizi w’Ingabo za FARDC mu bikorwa bya Gisirikare bizwi nka Sokola 2, Lt Col Guillaume Njike, yabwiye itangazamakuru ko Ingabo za Leta zikomeje guhangana n’abarwayi ba M23 no kubabuza gufata utundi duce.

Abarwanyi ba M23 bafite ibirindiro mu misozi ya Runyoni na Canzu bakomeje kwihagararaho, ndetse mu gitondo tariki 23 Gicurasi ibisasu bimwe biraswa kuri iyo misozi byaguye mu Rwanda, Ingabo z’u Rwanda zivuga ko hari abaturage byakomerekeje byangiza n’inzu.

Amakuru yageze kuri Kigali Today ku mugoroba tariki ya 23 Gicurasi, avuga ko abarwanyi ba M23 bakomeje gufata utundi duce turimo; Kanyanja na Ruginga wegera ikigo cya gisirikare cya Rumangabo ku bilometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma werekeza mu mujyi wa Rutshuru.

Mu masaha y’umugoroba, abaturage bari mu bice bya Kanombe, Bukima muri Gisigari barimo kuva mu byabo bavuga ko ibisasu birimo kuva mu ishyamba ry’ibirunga birimo kwerekezwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, naho abaturage batuye mu bice bya Buvunga na Katale bari batangiye guhunga, mu gihe ibiro by’umuryngo OCHA bitangaza ko imirwano ikomeje gukura abantu mu byabo bava muri Jomba na Bweza berekeza i Rutshuru na Ntamugenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka