Imirambo y’Abafaransa batandatu biciwe muri Niger yagejejwe mu Bufaransa

Ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Jean Castex yayoboye umuhango wo kwakira imirambo y’abafaransa batandatu bishwe ku Cyumweru tariki 9 Kanama 2020, mu Ntara ya Kouré.

Bamwe mu bayobozi bakuru mu Bufaransa bunamiye abiciwe muri Niger
Bamwe mu bayobozi bakuru mu Bufaransa bunamiye abiciwe muri Niger

Uyu muhango wabereye ku kibuga cy’indege cya Orly, witabiriwe kandi n’abagize imiryango ya ba nyakwigendera bakoreraga umuryango ufasha utegamiye kuri Leta w’u Bufaransa (ONG) Acted.

Muri uyu muhango, Minisitiri w’Intebe Jean Castex ari kumwe na Minisitiri w’Ubutabera Dupond-Moretti, Jean-Baptiste Lemoyne, Umunyamabanga wa Leta, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bakiriye amasanduku yari arimo imirambo y’izi nzirakarengane ziciwe muri Niger.

Nyuma yo kwakira imirambo yabo, Minisitiri w’Intebe mu ijambo rye yagize ati :«Imbere y’aya masanduku atandatu atondetse ku murongo, ndagira ngo mvuge uburemere, agahinda , umubabaro ndetse n’uburakari bw’abaturage b’Abafaransa bose dutewe n’ibi bintu bitumvikana».

Uyu muyobozi wa Guverinoma y’u Bufaransa yakomeje abwira imiryango y’abishwe ati «Abana banyu babateraga ishema, ndetse n’igihugu cyishimiraga, u Bufaransa bwose buri mu gahinda k’urupfu rwabo. Yego, buri muturage wacu wese aho yari aherereye hose ku cyumweru tariki 9 Kanama 2020 yumvise uburemere bw’agahinda mwatewe n’igikuba cyabaguyeho. Tubabajwe n’uko abana bacu bagabweho igitero muri Niger, bicirwa aho bari bajyanywe no kugira neza ariko bo biturwa inabi.»

Aba bakozi batandatu b’umuryango ufasha Acted bishwe ku cyumweru tariki 9 Kanama hamwe n’umushoferi wabo ndetse n’umukozi wari ushinzwe kubayobora (guide) b’abanyanijeri (nigériens) mu gihe bariho basura icyanya cy’udusumbashyamba (girafes) kiri mu Ntara ya Kouré, iri muri km 60 uturutse mu murwa mukuru Niamey, ari na ho bari batuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,Katiba Masina,etc...Yose ivuga ko "irwanira Imana".Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika.

gasagara yanditse ku itariki ya: 15-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka