Imfungwa z’Abanya-Ukraine zaguye mu ndege y’u Burusiya
Indege y’igisirikare cy’u Burusiya yari itwaye imfungwa z’intambara za Ukraine zigera kuri 65, yakoze impanuka igeze ahitwa ku mupaka wa Ukraine, abarimo bose bahasiga ubuzima.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, rivuga ko “Impanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024, saa tanu z’amanywa ku isaha ya Moscou”.
Ni indege yari itwaye imfungwa z’Abasirikare b’Abanya-Ukraine 65, aho bari muri gahunda yo guhererekanya imfungwa, harimo abakozi bo mu ndege batandatu, n’abandi bantu batatu bari babaherekeje.
Komisiyo izobereye mu bijyanye n’ibyo mu kirere yoherejwe aho iyo ndege yaguye kugira ngo ikore iperereza ku mpamvu zaba zateye iyo mpanuka, cyane ko kitaramenyekana”.
TV 5 Monde dukesha iyi nkuru, yerekanye amashusho ku mbuga nkoranyambaga zayo, aho hagaragaraga indege ihanuka nyuma iraturika hakurikiraho ibirimi by’umuriro n’ibyotsi by’umukara.
Kuva u Burusiya bwatangiza intambara muri Ukraine bwakunze kugira impanuka z’indege za gisirikare harimo n’izahanuwe na Ukraine.
Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, Viatcheslav Volodine yashinje Ukraine kuba ari yo yarashe iyo ndege yaguye i Belgorod.
Yagize ati,” Bishe abasirikare babo ubwabo, ababyeyi babo, abana bari babategereje. Bishe n’abapilote bacu bari mu butumwa bw’ubutabazi [...] barashe iyo ndege bakoresheje za misile z’Abanya-Amerika n’Aabadage.
Muri Kanama 2023, ubwi indege yari ivuye i Moscou igana i Saint-Pétersbourg, irimo uwari umuyobozi w’umutwe w’ingabo wa Wagner, Evguéni Prigojine, nayo yakoze impanuka, ihitana uwo muyobozi n’abandi bari kumwe, mu gihe hari hashize iminsi mikeya agerageje guhirika ubutegetsi mu Burusiya bigapfa.
Icyo gihe u Burusiya bwavuze ko ntaho buhiriye n’iyo mpanuka, bwemeza ko yatewe no kuba abari bayirimo baturikirijemo igisasu cyo mu bwoko bwa ‘gerenade’.
Ohereza igitekerezo
|
Ariko Zelensky ni umurwayi wo mu mutwe. Ejobundi ntiyiyemereye ko ingabo ze ari zo zayihanuye!!!
None ngo iperereza!
Nabyoroshye avuge ko ari we wishe abaturage be!
Ariko Zelensky ni umurwayi wo mu mutwe. Ejobundi ntiyiyemereye ko ingabo ze ari zo zayihanuye!!!
None ngo iperereza!
Nabyoroshye avuge ko ari we wishe abaturage be!