Ikigo cya DR Congo gishinzwe Itumanaho cyamaganye MTN Group

Ikigo gishinzwe kugenzura Iposita n’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ARPTC) cyasohoye itangazo rishinja sosiyete MTN Group gutanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko serivisi za telefoni zigendanwa n’iya internet ku butaka bwa RDC, by’umwihariko mu bice bya Goma na Rutshuru.

Icyicaro cya MTN Group Ltd giherereye i Johannesburg muri Afurika y'Epfo
Icyicaro cya MTN Group Ltd giherereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo

Mu itangazo ryasohowe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gashyantare 2026 i Kinshasa, ARPTC yavuze ko MTN itanga izo serivisi idafite uruhushya rwo kuhakorera ruhuje n’ibiteganywa n’itegeko nº20/017 ryo ku wa 25 Ugushyingo 2020 rigenga itumanaho n’ikoranabuhanga mu itumanaho muri iki gihugu.

Iri tangazo rigira riti: MTN Group “itanga mu buryo butemewe serivisi za telefoni igendanwa n’iza internet muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane i Goma na Rutshuru, itabifitiye uburenganzira bwemewe n’amategeko.”

ARPTC isobanura ko gukora ibikorwa by’itumanaho nta ruhushya rwatanzwe ari ukwica amategeko n’amabwiriza ariho, kandi bishobora gutuma isosiyete ibirimo ikurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Uru rwego rugenzura itumanaho muri RDC ruvuga ko iki kibazo rwamaze kugishyikiriza inzego zibifitiye ububasha ku rwego rw’igihugu ndetse n’urw’amahanga, ishimangira ko itazazuyaza gufata ingamba zose zemewe n’amategeko kugira ngo amategeko yubahirizwe.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Christian Katende, Perezida wa ARPTC, iki kigo cyongeyeho ko iki kibazo gifitanye isano no kurengera ubusugire bw’igihugu mu by’ikoranabuhanga n’itumanaho, buzwi nka “digital sovereignty”, bityo ko kidakwiye gufatwa nk’ikibazo gisanzwe.

Ibi birego bije mu gihe hari impaka zimaze iminsi ku ihuzanzira ry’itumanaho mu bice byo ku mipaka ya RDC n’ibihugu biyikikije, cyane cyane mu mujyi wa Goma wegereye cyane umupaka w’u Rwanda.

Mu bice nk’ibi, imirongo y’itumanaho ishobora kwambukiranya imipaka bitewe n’imiterere y’aho iminara iri cyangwa intege nke z’ibikorwa remezo by’itumanaho, bigatuma abaturage bashobora gufata imirongo yo mu gihugu cy’abaturanyi.

Nubwo bimeze bityo, ARPTC ishimangira ko niba koko hari ibikorwa by’itumanaho bikorerwa ku butaka bwa RDC bidafite uruhushya, ari ikibazo gikomeye gisaba gukurikiranwa mu buryo bw’amategeko.

Iri tangazo rishinja MTN Group kuvogera ubusugire bwa RDC, ARPTC irisohoye mu gihe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Iposita n’Itumanaho wa RDC, José Mpanda, yari yabwiye itangazamakuru ko iki kibazo bagishyikiriza Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa, akabaha umurongo wo kugikurikiranamo.

Minisitiri Mpanda, mu byo yari yabwiye itangazamakuru, yashinjaga MTN Rwanda, none mu masaha make, ARPTC isohoye itangazo ishinja MTN Group aho kuba MTN Rwanda.

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibagarure Vodacom bakupye maze urwikekwe rushire,
Erega Congo ntiba yitaye kubaturage bayo bo ntibaziko ubuzima bwanone ko ari ikoranabuhanga rya mudasobwa na telefone gusa.
Ahubwo na Minembwe muri sud kvu MTN Group nijye kubagiboka rwose📞

Ruboneza yanditse ku itariki ya: 12-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka