Ikibazo cy’imirire mibi mu bagore cyiyongereyeho 25% - UN

Umubare w’abagore batwite n’abonsa bahuye n’imirire mibi, wazamutseho 25% mu bihugu 12 byo muri Afurika no muri Aziya, guhera mu 2020, nk’uko byagaragajwe muri raporo ya UNICEF.

Kuba ikibazo cy’imirire mibi mu bagore cyarazamutseho 25% nk’uko byagaragajwe na raporo y’Ishami ry’Umuryangngo w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), iyo ngo ni impuruza ko hakenewe gushora muri gahunda zijyanye n’imirire iboneye.

Iyo raporo yasohotse ku wa kabiri tariki 7 Werurwe 2023, aho UNICEF yavuze ko umubare w’ababyeyi batwite n’abonsa bafite ikibazo cy’imirire mibi wazamutse ukava kuri Miliyoni 5.5 ukagera kuri Miliyoni 6.9 mu myaka ibiri ishize.

Mu bihugu byahuye n’ihungabana ry’ubukungu ryiyongereye cyane kubera intambara yo muri Ukraine, amapfa yaturutse ku mihindagurikire y’ikirere, intambara ndetse n’umutekano mukeya.

Muri ibyo bihugu 12 bivugwa muri iyo raporo harimo Afghanistan, Burkina Faso, Chad, Ethiopia, Kenya, Mali, Niger, Nigeria, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudan ndetse na Yemen, abangavu n’abagore basaga Miliyari bafite ikibazo cyo kutabona ibiribwa bihagije, kandi ibyo bikabagira ingaruka zikomeye ku mibereho myiza yabo, nk’uko byasobanuwe muri iyo raporo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNICEF, Catherine Russell, yagize ati “ Ikibazo cy’inzara kiriho ku rwego rw’Isi, gishora miliyoni z’ababyeyi n’abana mu nzara n’imirire mibi ikomeye”.

Iyo raporo igaragaza ko indyo itaboneye ku bagore batwite n’abonsa, ishobora kubajyana mu bibazo by’ubuzima bitandukanye, harimo n’ibyagera ku bana babo, nko gukuramo inda, kuvuka k’umwana utagejeje igihe, kuba umwana yavukana ibiro bidahagije, igwingira ry’abana n’ibindi.

Iyo raporo yagaragaje ko abana bavuka ku babyeyi bafite imirire mibi, baba bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara zidakira n’ibyago byo gupfa bakiri bato bikaba biri hejuru.

Muri iyo raporo kandi byavuzwe ko kimwe cya kabiri cy’abana bagwingira bafite munsi y’imyaka ibiri, bitangira bakiri mu nda z’ababyeyi babo babatwite ,no mu mezi atandatu abanza y’ubuzima bwabo bakivuka.

Russell yagize ati “Mu rwego rwo kurwanya imirire itaboneye mu bana, tugomba gukemura n’ikibazo cy’imirire mibi mu bangavu no mu bagore”.

Yongeyeho ati “Tuzi icyo bisaba kugira ngo abagore n’abana babone inkunga bakeneye mu bijyanye n’imirire yabo, ni ngombwa ko habaho ubushake bwa politiki mu bihugu no kugira icyo bikora. Nta gihe cyo guta gihari.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka