Igikomangoma Harry na Meghan Markle bareze mu rukiko uwabafotoreye umwana

Umugore w’igikomangoma cy’u Bwongereza Meghan n’umugabo we Harry, bajyanye mu rukiko uwabafotoreye umwana akoresheje indege itagira umuderevu.

Imwe mu mafoto yarakaje abana b'ibwami
Imwe mu mafoto yarakaje abana b’ibwami

Iki kirego cyatangiwe mu rukiko rw’i Los Angeles, California ku wa Kane w’iki cyumweru, aho umuntu utaravuzwe izina yafotoye umwana wabo w’umwaka n’amezi abiri ubwo uyu muryango wari wibereye mu rugo muri gahunda ya guma mu rugo (lockdown).

Uyu muryango w’ibwami ukaba uvuga ko gushyira hanze ariya mafoto ari ukuvogera ubuzima bwabo bwite.

Umunyamategeko wunganira igikomangoma Harry na Meghan, Michael Kump, yemeza ko amategeko ya Amerika abuza abantu kuvogera ubuzima bwite bw’abandi.

Yagize ati “Buri muntu na buri muryango muri California, amategeko amurinda kuvogerwa mu buzima bwe bwite, nta ndege izo ari zo zose cyangwa ibikoresho bifotorera kure byemerewe kuvogera urugo rw’umuntu”.

Yakomeje agira ati “Uyu muryango w’umwana w’umwami w’u Bwongereza barashaka gukingira ubuzima bwite bw’umwana wabo wafotowe batabishaka ndetse bagashaka guha gasopo n’abandi bazabigerageza”.

Umunyamategeko wabo kandi avuga ko uriya muryango ukomeje kuzengerezwa na ba paparazzi (bamwe bihisha bagafotora ibyamamare), bakabatera mu rugo rwabo, bagaca za senyenge ndetse bagakoresha n’indege bagamije kubabuza umutekano w’ubuzima bwite bwabo.

Uyu muryango w’ibwami ukaba warabonye amafoto muri Mail on Sunday na Mail Online, ibintu basanga bidakwiye ku muryango wabo.

Hagati aho Meghan yari aherutse gutangaza ko ibwami batamurwanirira kuko bamubujije kwiyama ibinyamakuru byamugendagaho ubwo yari atwite.

Abashyize hanze ariya mafoto bakomeje guhakana ko bayafashe mu buryo budakurikije amategeko no kuvogera umuryango wa Meghan na Harry.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka