Igikomangoma Charles yatangaje ko azitabira Inama ya CHOGM izabera mu Rwanda

Igikomangoma Charles ari nawe uzasimbura Umwamikazi Elizabeth II ku ngoma y’Ubwami bw’u Bwongereza, yatangaje ko ariwe uzitabira inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma y’ibihugu bikoresha icyongereza (CHOGM), izabera i Kigali mu Rwanda.

Igikomangoma Charles yatangaje ko azitabira Inama ya CHOGM izabera mu Rwanda
Igikomangoma Charles yatangaje ko azitabira Inama ya CHOGM izabera mu Rwanda

CHOGM izabera i Kigali tariki ya 20 Kamena, nyuma yo gusubikwa muri 2020 na 2021 kubera icyorezo cya Covid-19.

Charles yavuze ko iki aricyo gihe cy’ingenzi kuruta ikindi gihe cyose cyatambutse, aho ibihugu bigize Commonwealth bigomba gushyira hamwe muri iki gihe isi igenda iva mu cyorezo cyazahaje Isi, kandi ko we na Camilla bishimiye kuzitabira iyo nama.

Ingoro ya Buckingham yabitangaje ubwo Charles yiteguraga guhagararira Umwamikazi mu birori byo kwizihiza umunsi wa Commonwealth kuri uyu wa Mbere. Ni Nyuma y’uko Umwamikazi Elizabeth II w’imyaka 95 y’amavuko, bitangajwe ko atakitabiriye ibyo birori byabereye i Westminster Abbey.

Umwamikazi, umaze iminsi akize Covid-19, muri 2018 ubwo yakiraga CHOGM y’i Londres mu Bwongereza, nibwo yashimangiye ko Charles azaba umuyobozi wa Commonwealth namara kwima ingoma.

Igikomangoma Charles ubwo aheruka guhagararira Umwamikazi, hari mu birori byabereye muri Sri Lanka mu 2013, igikorwa cyagaragaye nko kwitegura imirimo ye ahazaza nk’umwami.

Charles mu butumwa bwe yagize ati “Nk’uko isi ikomeje gukora cyane kugira ngo irwanye icyorezo cya Covid-19, kandi muri uyu mwaka wa Yubile, iki ni cyo gihe cya ngombwa kuruta ikindi gihe cyose ibihugu bigize Commonwealth bigashyira hamwe.

Yakomeje avuga ko nk’umuryango ubarirwamo abaturage bagera kuri miliyari 2.4 mu bihugu 54 byo ku migabane itandatu, Commonwealth ihagarariye imico itandukanye, uburambe n’impano zishobora gufasha kubaka ejo hazaza heza, kandi harambye.

Ati “Njye n’umugore wanjye twishimiye ko tuzitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth i Kigali, mu Rwanda muri Kamena.”

Ibirori bisanzwe biba buri myaka ibiri bikabera mu gihugu kiba cyaratoranyijwe, bigahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baturutse mu bihugu 54 bigize Commonwealth. Akaba umwanya wo kuganira ku bibazo by’ingenzi bireba Commonwealth ndetse n’Isi yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka