Igihembo cyitiriwe Nobel cy’Amahoro cyahawe WFP/PAM

Hamaze iminsi hatangwa ibihembo bizwi nka Prix Nobel, icyari gitahiwe kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2020 kikaba ari icy’amahoro cyahawe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP/PAM).

Icyo gihembo bagihawe ku bw’uruhare uyu muryango wagize mu kurwanya inzara ku isi, cyane cyane mu duce twakunze kurangwamo intambara, nk’uko komite itanga ibi bihembo yabivuze kuri uyu wa Gatanu.

Umwihariko w’uyu mwaka ni uko iki gihembo cya Prix Nobel kiba gitegerejwe na benshi kitahawe umuntu ku giti cye, ahubwo gihabwa umuryango.

N’ubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ryahawe iki gihembo kubera uruhare rwaryo mu kurwanya inzara, muri ibi bihe icyorezo cya covid-19 cyugarije isi, umubare w’abantu babuze ibyo kurya n’abishwe n’inzara wariyongereye ku isi.

Abicishije kuri Twitter, Umuvugizi wa WFP/PAM yavuze ko guhabwa iki gihembo ari ishema kuko kirushaho kubongerera umwete mu kugera ku ntego biyemeje yo guhangana n’inzara.

Tomson Phiri, umuvugizi wa PAM yagize ati “Kimwe mu bikorwa byiza PAM ikora ni uko tutagaburira abantu gusa ibya none n’ejo, ahubwo tubaha ubumenyi bakeneye n’uburyo bashobora kwikemurira ibibazo byabo bwite.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Basigaye baha uwo babonye Nobel Prize,ukibaza impamvu.Uretse no kuzana amahoro ku isi,World Food Program yananiwe gukemura ikibazo k’INZARA ku isi.Bashinga United Nations muli 1945,bayihaye Mission yo kuzana amahoro ku isi.Byarayinaniye.Imana yatweretse ikintu rukumbi cyakemura ibibazo byose isi ifite,harimo amahoro yabuze n’Inzara,ndetse n’urupfu rukavaho.Nkuko Ijambo ryayo ribivuga henshi,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu.Nguwo umuti rukumbi.Niba dushaka kuzaba muli ubwo bwami,Yezu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”,aho kwibera gusa mu gushaka ibyisi.

karekezi yanditse ku itariki ya: 9-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka