IGIHEMBO CY’AMAHORO KITIRIWE NOBEL CYEGUKANYWE N’ABATEGARUGORI 3

Perezida wa liberiya Ellen Johnson Sirleaf, Leymah Gbowee nawe w’umunyaliberiyakazi hamwe na Tawakul Karman wo mu gihugu cya Yemen nibo begukanye igikombe cy’amahoro cyitiriwe Nobel cy’umwaka wa 2011.

Nkuko byatangajwe n’akama kagombaga guhitamo uzahabwa iki gihembo ngo “Aba bategarugori uko ari batatu baharaniye uburenganzira n’umutekano by’umugore n’uruhare rwe mukubaka amahoro na demokarasi ,bikaba ari yo mpamvu bashimiwe ubu butwari bagaragaje.

Madme Sirleaf w’imyaka 72 niwe mutegarugori wa mbere watorewe kuyobora igihugu cye muri africa, akaba yatangaje ko yishimiye iki gihembo kandi ko agifata nk’icy’abanyaliberiya bose. Gbowee nawe n’umwe mubategarugori baharaniye bakanitabira ibikorwa by’amahoro haba mu gihugu cye cya liberiya cyakunze kurangwamo intambara ndeste no mumiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikirembwamuntu kw’isi, naho Karman wo muri yemen akaba ari nawe mugore wa mbere w’umwarabu uhawe iki gihembo ni umunyapolitiki aka n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abagore muri yemen.

ubwo hatangazwaga kumugaragaro abahawe iki gihembo bwana horbjorn Jagland wari uyoboye akanama gashinzwe gutanga iki gihembo yagize ati ”ntitwagera kuri demokarasi n’amahoro arambye igihe cyose umugore atarahabwa amahirwe amwe n’ay’umugabo mu iterambere kandi mu nzego zose”

Aba bagore bose uko ari batatu bazagabana ku buryo bungana iki gihembo kingana na Miliyoni imwe n’igice z’Amadolari y’Amerika kubera uruhare bagize mu kurengera uburenganzira bw’abagore na demokarasi.

Marie Josée IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Xdoewqi Dwseplhqo uggs on clearance Pddcmcahn Vhsvre http://www.ugg-bootsclearance.info/
Jcofxeb Tlsgmpc ugg boots for cheap Zucoeuv Hvgpzp http://www.cheapshoeon.info/

yanditse ku itariki ya: 3-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka