Igihangange muri muzika ya US Quincy Jones, yitabye Imana

Umunyamuzika wanawutunganyaga (producer) Quincy Jones, wakoranye na Michael Jackson, Frank Sinatra n’abandi bahanzi b’ibyamamare benshi, yitabye Imana ku myaka 91.

Quincy Jones yatsindiye Grammy Awards 28
Quincy Jones yatsindiye Grammy Awards 28

Ushinzwe kumwamamariza, Arnold Robinson, ni we wamubitse avuga ko yashizemo umwuka azize iza bukuru mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere iwe mu rugo mu mujyi wa Bel Air.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango we riragira riti "Iri joro, tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’itabaruka ry’umubyeyi n’umuvandimwe wacu Quincy Jones. Kandi nubwo iki ari igihombo gikomeye ku muryango wacu, turizihiza ubuzima n’ibigwi bye kandi tuzi ko nta wundi nkawe tuzongera kubona.”

Quincy Jones yakoranye na Michael Jackson guhera mu 1979
Quincy Jones yakoranye na Michael Jackson guhera mu 1979

Kmwe mu bikorwa byamenyekanishije Quincy Jones cyane, ni umuzingo (album) witwa Thriller yatunganyirije Michael Jackson mu 1982.

Mu mwuga we yari amazemo imyaka isaga 75, Jones yatsindiye Grammy Awards 28, ndetse ikinyamakuru Time magazine cyamushyize mu ruhando rw’abahanzi b’injyana ya jazz b’ibihangange bo mu kinyejana cya 20.

Quincy Jones ni we watunganyije ndetse anayobora ibikorwa byo gufata amajwi y’indirimbo ‘We Are The World’ mu 1985, indirimbo yakoreshejwe mu gukusanya inkunga yo gufasha umugabane wa Afurika wari wugarijwe n’amapfa n’inzara.

Quincy Jones (mu mupira w'umweru n'umukara) hamwe n'abandi bahanzi mu itegurwa rya We Are The World' mu 1985
Quincy Jones (mu mupira w’umweru n’umukara) hamwe n’abandi bahanzi mu itegurwa rya We Are The World’ mu 1985

Yanateguye imiziki iherekeza filimi (soundtracks) yakoreshejwe muri filimi zirenga 50 n’ibiganiro bya televiziyo, harimo Heat of the Night, The Color Purple na The Italian Job.

Mu ntangiriro z’umwuga we, Jones yakoranye bya hafi cyane n’umuhanzi Frank Sinatra ndetse avugurura indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa Fly Me To The Moon, ayikura ku rwego rwo gukundwa n’abantu bamwe, ayigira mpuzamahanga.

Quincy Jones ni we watumye Michael Jackson aba icyamamare
Quincy Jones ni we watumye Michael Jackson aba icyamamare

Quincy Jones na Michael Jackson batangiye gukorana guhera mu 1979, bahereye kuri album yitwa Off the Wall, bakurikizaho Thriller na Bad.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Koko yali igihangange muri muzika.Aliko se koko yitabye imana?Ijambo ry’imana ryerekana neza ko upfuye atongera kumva.Soma mubwiliza 9,umurongo wa 5.Ahubwo rivuga ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Naho abakora ibyo itubuza,bible ivuga ko abo batazazuka,iyo bapfuye biba birangiye,batazongera kubaho.Uko niko kuli.Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu nyakuli basenga.Urugero rwiza,ni igihe Lazaro apfa.Ntabwo Yezu yavuze ko Lazaro yitabye imana,ahubwo yavuze ko Lazaro yapfuye.Byisomere muli Yohana 11:14.Tujye twibuka ko bible isobanura neza ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.

buhire yanditse ku itariki ya: 4-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka