Icyemezo cyo guhagarika amasezerano y’Abimukira twakimenyeye mu binyamakuru - Min. Ugirashebuja mu rubanza
Kuri uyu wa 18 Werurwe, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n"intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel ari kumwe n’abunganira u Rwanda mu mategeko, basobanuriye urukiko impamvu yatumye u Rwanda rurega u Bwongereza.
Ikirego u Rwanda rwatanze mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubukemurampaka ruri i La Haye mu Buholandi, rurega u Bwongereza, gishingiye ku kutubahiriza amasezerano y’ubufatanye ku bijyanye n’impunzi n’abimukira yasinywe hagati y’ibyo bihugu byombi mu mwaka wa 2022.
U Rwanda ruvuga ko hari amafaranga u Bwongereza bugomba kurwishyura nk’uko byari bikubiye muri ayo masezerano, kuko atishyuwe, bivuze ko hari inshingano zijyanye n’imari zitubahirijwe, nyuma y’uko Guerinoma y’u Bwongereza ifashe icyemezo cyo guharika amasezerano, itabanje gukurikiza inzira ziteganyijwe zo kuyahagarika, harimo kubanza kumenyesha urundi ruhande (notice of termination), rukabimenya rubikuye mu binyamakuru, ibyo u Rwanda rufata nko kugambanira icyizere cyari kiri hagati y’ibyo bihugu bijya gusinya amasezerano cyangwa se kwica amasezerano.
U Rwanda ruvuga ko nubwo gahunda yo kohereza abo bimukira yahagaritswe, ariko u Bwongereza bugomba gukomeza kwishyura igice cy’amafaranga kitishyuwe, nk’uko byari biteganyijwe,muri ayo masezerano.
U Bwongereza buvuga ko u Rwanda rutagomba kwishyurwa igice cy’amafaranga yari asigaye mu yo rwagombaga guhabwa muri rusange muri iyo gahunda, nk’uko byari biteganyijwe ko rwagombaga kuyabona mu byiciro bibiri, amwe muri Mata 2025 andi muri Mata 2026, ahubwo ko rugomba gusubiza n’ayo rwari rwaramaze kwakira kuko amasezerano yahagaze.
U Rwanda rushinja u Bwongereza kuba butarubahirije ayo masezerano yo kwakira no gutuza abo bimukira, mu gihe rwari rwameze gukoresha amafaranga menshi mu kubaka ibikorwaremezo bijyanye no kwitegura kwakira abo bimukira no kubafasha kubaho neza, bityo bikaba byarateje igihombo kinini ku Rwanda.
Ihagarikwa ry’ayo masezerano mu buryo butunguranye byakozwe na Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer akigera ku butegetsi muri Nyakanga 2024, avuga ko ari amasezerano ahenze cyane kandi adafite icyo amaze cyane, ko ari ugusesagura umutungo w’abasora mu Bwongereza bityo ko apfuye akaba anashyinguwe nk’uko byagarutsweho na Minisitiri Ugirashebuja ari imbere y’urwo Rukiko i La Haye.
U Rwanda rwabonye ko rutakwemera ko uburenganzira bwarwo bushingira kuri ayo masezerano buburizwamo gutyo gusa, rutanga ikirego muri urwo Rukiko, rushinja u Bwongereza kwinangira no kwanga kubahiriza inshingano bufite muri ayo masezerano.
Minisitiri Ugirashebuja yagize ati,” … mu 2024, nyuma gato y’uko amasezerano yerekeye ayo mafaranga asinywa, habaye impinduka muri Guverinoma y’u Bwongereza, Minisitiri w’intebe mushya, atangaza ko iyo gahunda y’u Rwanda yo kwakira abimukira ‘yapfuye ikaba yaranashyinguwe’, ibyo abivuga akigera mu biro ku munsi wa mbere, ariko u Bwongereza ntibwigeze bubimenyesha u Rwanda ngo buruteguze, ahubwo u Rwanda rwamenye ibirimo kuba rubisomye mu binyamakuru. Kuva ubwo rero, u Bwongereza bwahise butangira guhunga inshingano buhabwa n’amategeko, harimo kwishyura amafaranga bwagombaga kwishyura u Rwanda….”.
“ U Bwongereza ntibwigeze bumenyesha u Rwanda ibijyanye no guhagarika ayo masezerano kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2025…”.
Minisitiri Ugirashebuja yemeje ko kwanga kwishyura amafaranga asigaye atari byo byonyine u Bwongereza bwakoze, ahubwo ko bwanze no kohereza abo bimukira bari mu buzima bugoye.
Ikindi yahamije ko u Rwanda rufite icyizere muri urwo Rukiko ko ruzakemura ikibazo u Rwanda rugashobora guhabwa ayo mafaranga rwimwe, kandi rwo rwarakomeje kubahiriza ibyo rusabwa, mu bwizerane bukwiye kuranga abahuriye mu masezerano y’ubufatanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|