Icyambu cy’ubucuruzi cya Mocímboa da Praia cyongeye gufungurwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022, Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, yongeye gufungura ku mugaragaro icyambu cy’ubucuruzi cya Mocimboa da Praia nyuma y’imyaka irenga ibiri gifunzwe.

Icyambu cya Mocímboa da Praia giherereye mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique, cyari cyarafunzwe kikimara gufatwa n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar Al Sunnah.

Umuhango wo kongera gufungura icyo cyambu waranzwe no gutangiza ibikorwa by’ubwato butwara imizigo bukazajya bukoreshwa n’abaturage b’Umujyi wa Mocímboa da Praia n’uturere tuwukikije.

Guverineri Valige Tauabo, yashimiye inzego z’umutekano zihuriweho ku bw’imbaraga zakoresheje mu kongera kugarura umutekano n’umutekano muri Mocimboa Da Praia bigatuma iki icyambu cyongera gufungura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka