ICTR irasaba ko abakozi ba ICC bafatiwe muri Libiya barekurwa

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwifatanije n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholande (ICC) mu gusaba ko abakozi b’uru rukiko bane bafatiwe i Tripoli muri Libiya bari mu kazi barekurwa mu maguru mashya.

Mu itangazo yashyize ahagaraga kuri uyu wa gatanu tariki 15/6/2012, umucamanza Vagn Joensen uyobora ICTR yagize ati “nifatanije n’umuyobozi wa ICC nsaba ko aba bakozi barekura vuba. Ibi bihe bibabaje bagenzi bacu barimo ntitubyishimiye kandi si ibyo kwihanganirwa na gato. Ubudahangarwa bw’abakozi n’akazi abakozi b’urukiko mpuzamahanga bakora bigomba guhabwa agaciro kugira ngo babashe gukora akazi kabo uko bikwiye”.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko bazakora ibishoboka byose aba bakozi bakava muri Libiya amahoro.

Ubwo itsinda ry’abakozi ba ICC baherekejwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri Australiya, Espagne, Uburusiya na Libiya basuraga aba bakozi tariki 12/6/2012, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Australiya, Bob Carr yatangaje ko aba bakozi bameze neza.

Abakozi bafatiwe muri Libiya barimo umusemuzi Hélène Assaf w’Umunyalibiyakazi, umucamanza wo muri Espagne Esteban Peralta, Melinda Taylor wo muri Australiya hamwe n’Umurusiya Alexander Khordakov.

Bafashwe tariki 07/06/2012 ahitwa Zenten mu majyepfo y’umurwa mukuru Tripoli bagiye guhura na Saïf El-Islam Kadhafi, umuhungu wa Kadhafi ku birebana n’ibyaha akurikiranyweho n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka