ICC yasohoye impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu n’abayobozi ba Hamas
Umushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, yasohoye impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Ingabo muri Israel Yoav Gallant, n’abayobozi b’umutwe wa Hamas, abashinja kugira uruhare mu byaha by’intambara Israel irwanamo n’umutwe wa Hamas kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023.
Umushinjacyaha, mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC Karim Khan, yasobanuye, ko Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu na Gallant bakekwaho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, birimo kwicisha abantu inzara, kubabaza cyangwa se gukomeretsa bikomeye, kwica ku bushake, gutanga ibwiriza ryo kugaba ibitero bigambiriwe mu basivili, gutsemba biturutse ku kwicisha abasivili inzara, gutoteza n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.
Umushinjacyaha Khan yatangaje ko yagejeje mu rukiko rwa ICC ibimenyetso byafashwe muri Gaza birimo ubuhamya bw’abarokotse ibitero by’ingabo za Israel, ababibonye, amashusho y’umwimerere, amafoto, amajwi, amashusho yafatiwe mu kirere ndetse n’amatangazo y’abashinjwa ibi byaha agaragaza ko ibyakozwe byose byari bigambiriwe.
Umuyobozi wa Hamas, Yahya Sinwar n’Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’uyu mutwe, Mohamed Diab Ibrahim al-Masri ndetse na Ismail Haniyeh uyobora ishami rya politiki na bo bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi, bashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe ku butaka bwa Israel no muri Gaza guhera tariki ya 7 Ukwakira 2023.
Khan yasobanuye ko hari impamvu zifatika zituma aba bayobozi ba Hamas bashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe amagana y’abasivili ba Israel no gufata bunyago abantu 245 mu gihe uyu mutwe wagabaga igitero muri Israel, ashingiye ku bimenyetso birimo amashusho yafashwe na CCTV, amajwi y’umwimerere, amafoto, amatangazo y’aba bayobozi n’ibyo abahanga bagaragaje.
Uyu mushinjacyaha yatangaje ko yasuye ibice birimo Kibbutz Be’eri, Kibbutz Kfar Aza hamwe na Re’im iberamo ibitaramo bya Supernova, abona uko ibi bitero byagabwe n’ingaruka zabyo, kandi ngo yanavuganye n’abarokotse ibi bitero, yumva akababaro kabo.
Kuva Israel yatangiza intambara simusiga mu gace ka Gaza, abahatuye ntibongeye kugoheka nk’uko byari bisanzwe. Nibura 85% bya miliyoni 2,3 zituye Gaza bavuye mu byabo, mu gihe abana ibihumbi 14 bishwe n’ibitero karundura bya Israel.
Muri rusange, abantu 34.183 bamaze kwicwa muri Gaza, mu gihe abandi barenga ibihumbi 77 bamaze gukomerekera muri iyi ntambara.
Nibura buri minota 10, umwana umwe aba yishwe muri Gaza, ndetse abana n’abagore nibo bagize igice kinini cy’abamaze kugwa muri iyi ntambara kuko bihariye 72% naho abantu 7000 baburiwe irengero.
Leta ya Isiraheli yashoje urugamba rukomeye kuri Palestine, nyuma y’ibisasu birenga 5,000 umutwe wa Hamas wayisutseho biturutse i Gaza, ari na ko abarwanyi b’uwo mutwe (witwa uw’Iterabwoba) bamena uruzitiro binjira muri Israel.
Nyuma y’ibitero byagabwe na Hamas mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023, bigashimuta Abanya-Isiraheli, i Gaza muri Palestine hiriwe ari umuyonga kuko Israel yahise itangiza intambara yeruye muri Gaza.
Israel ishyigikiwe n’ibihugu by’iburengerazuba bw’Isi (u Burayi na Amerika) n’inshuti zabyo, mu gihe Palestine ishyigikiwe n’ibihugu byiganjemo Abayisilamu cyane cyane Irani.
Mu bihugu byamaganye ibitero bya Hamas harimo u Bwongereza n’u Bufaransa, mu gihe Irani na yo yashimiye Hamas ndetse na Qatar, ivuga ko Isiraheli ari yo nyirabayazana w’ibitero byayigabweho.
Umutwe wa Hamas uvuga ko wagabye igitero kuri Isirayeli nyuma y’uko ngo ivuze nabi (isebeje), Umusigiti wa Al Aqsa uri i Yerusalemu ahahoze Urusengero rw’Abayuda, rwubatswe n’Umwami Salomo, rukaza gusenywa mu kinyejana cya mbere (mu mwaka wa 70 nyuma y’ivuka rya Yesu/Yezu).
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kwica UMUNTU ni icyaha gikomeye,icyo wamuhora cyose,niyo byaba mu ntambara.Uwo muntu wica,ntabwo ushobora kumuzura.Nkuko Zabuli 5,umurongo wa 6 havuga,"Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi".Ikadusaba no gukunda n’abanzi bacu nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu abakristu nyakuli batajya mu ntambara zibera mu isi.Yesu yababujije kurwana.Wivuga ngo na kera ba Dawudi bararwanaga.Ni Imana yabategekaga kurwanya gusa “abantu basengaga ibigirwamana” byabo.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20,imirongo ya 17 na 18.Niyo mpamvu Imana yabatizaga Abamarayika ngo babarwanirire.Imana itubuza no kwihorera (revenge).Byisomere muli Abaroma 12,umurongo wa 19.