Ibirwa bya Comores byahaye u Bushinwa inkunga y’Amayero 100 yo kurwanya Coronavirus

Ikinyamakuru Comores-Infos kiravuga ko umubano mwiza uranga ibihugu byombi, Comores n’u Bushinwa, ari wo watumye Ambasaderi w’u Bushinwa muri Comores, yakira ubutumwa bwo kwihanganisha no gukomeza abategetsi b’igihugu cye, ndetse anahabwa ubutumwa bugaragaza ugushyira hamwe kw’abaturage b’ibihugu byombi.

Comores yahaye u Bushinwa amayero 100 nk'ikimenyetso cyo kwifatanya mu bibazo u Bushinwa burimo (Ifoto: Comores-Infos)
Comores yahaye u Bushinwa amayero 100 nk’ikimenyetso cyo kwifatanya mu bibazo u Bushinwa burimo (Ifoto: Comores-Infos)

Byabaye ku wa gatandatu tariki 8 Gashyantare 2020, ubwo itsinda rihagarariye u Bushinwa na Comores ryakirwaga na Ambasaderi w’u Bushinwa.

Iri tsinda ryari riyobowe na Perezida w’ubumwe ushinzwe umubano hagati y’ibihugu byombi, Dr Ahamada Msa M’liva, wahoze ari umuyobozi ushinzwe ubuzima, ubu akaba ari umujyanama ushinzwe imikorere n’imitangire ya serivisi mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Dr Mliva, mu ijambo rye ryuzuye amarangamutima menshi, yatangaje ko Comores yifatanyije n’u Bushinwa mu bihe bikomeye kandi bibabaje burimo kunyuramo.

Uyu muganga yashimiye kandi u Bushinwa uburyo bukomeje guhanahana amakuru n’inzego zishinzwe ubuzima ku isi ndetse n’ibihugu hagamijwe kurwanya icyorezo cya Coronavirus, anaboneraho gushyikiriza Ambasaderi w’u Bushinwa Amayero 100 (ni ukuvuga asaga ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda) agenewe kugura ikarito y’ibikoresho byambarwa bipfuka umunwa n’amazuru hagamijwe kwirinda kwanduzanya iyi virusi.

Yongeyeho ko nka Comores batayobewe ko u Bushinwa bufite ubushobozi ariko ko iki ari ikimenyetso cy’ubufatanye gusa.

Ku ruhande rw’u Bushinwa, Ambasaderi w’u Bushinwa muri Comores yavuze ko iki ari ikimenyetso cy’ubufatanye kandi ko kimugeze ku mutima.

Perezida w’icyubahiro w’iri tsinda yanzuye avuga ko umubano hagati y’u Bushinwa na Comores umaze imyaka nk’iyo Leta yigenga y’u Bushinwa imaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni association yitwa Amical Chine-Comores wazanze ama euro 100 yo kugura masques ntabwo ari igihugu cya Comores cyatanze ama euro 100.

Mirenge yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Ubuse koko amayero 100 azabamarira iki. Banyamakuru ba kigalitoday muzajye mukora proof reading. Ndakeka ko mwashatse kwandika amayero ibihumbi 100

Aimable yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

Ubuse koko amayero 100 azabamarira iki. Banyamakuru ba kigalitoday muzajye mukora proof reading. Ndakeka ko mwashatse kwandika amayero ibihumbi 100

Aimable yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka