Ibinyoma ku byerekeye uruzinduko ruzwi rwa Nancy Pelosi muri Taiwan

Uruzinduko rw’ubushotoranyi ruherutse kuba rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ya Amerika, Nancy Pelosi mu karere ka Taiwan mu Bushinwa, mu buryo bunyuranyije n’ihame y’icyo gihugu, hamwe n’ibivugwa mu matangazo atatu hagati y’u Bushinwa na Amerika, byateje impagarara zikomeye mu bice bya Taiwan no mu karere ka Aziya-Pasifika. Bigaragara ko Amerika ari yo kibazo gikomeye cyo guhungabanya umutekano mu karere, bityo hakibazwa cyane uruhare Amerika igira ku Isi ya none.

WANG Xuekun, Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda
WANG Xuekun, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda

Hagati aho, hari ibinyoma bidasanzwe kuri uru ruzinduko. Intego y’ibyo binyoma ikaba ari imwe gusa; gukandagira byimazeyo Ubwigenge, ubusugire n’icyubahiro by’Igihugu.

Muri ibyo binyoma harimo:

Ikinyoma cya 1: Imiterere ya Tayiwani ntiramenyekana

Ni ukwirengagiza amateka n’ibintu byemewe n’amategeko. Tayiwani yabaye igice ntagereranywa cy’u Bushinwa kuva kera. Kuva mu 1335, Guverinoma nkuru y’u Bushinwa yakoresheje ububasha bukomeye kuri Tayiwani. Tayiwani yahawe u Buyapani mu 1895 biturutse ku ntambara yatsinzwe, maze isubizwa mu bubasha bw’u Bushinwa mu 1945, nyuma haza kuba intambara y’abenegihugu mu Bushinwa.

Abanyagihugu batsinzwe basubiye muri Tayiwani bashyiraho ubutegetsi, aho ikibazo cya Tayiwani kivukiye. Icyakora, ubusugire bw’u Bushinwa n’ubw’ubutaka ntibyigeze bigabanywa, kandi kuba impande zombi z’imbibi ari iz’u Bushinwa bumwe, kandi ko Tayiwani iri mu Bushinwa itigeze ihinduka. Ibi byashyizwe mu cyemezo cya UN (UNGA) 2758, cyemejwe mu 1971.

Mu rwego rwo gushyiraho umubano w’ububanyi n’amahanga, ihame ry’u Bushinwa ryemejwe n’ibihugu bigera ku 181, harimo na Amerika.

Ikinyoma cya 2: Ubushinwa burimo guhindura imiterere ya Tayiwani mu buryo budasanzwe

Ni ibinyoma rwose no gusebanya. Mbere na mbere, hakwiye kumvikana neza ko, ubutegetsi bw’amacakubiri muri Tayiwani butigeze buhinduka. Ku Isi hari u Bushinwa bumwe gusa, naho Tayiwani iri mu Bushinwa. Ibi bigize imiterere ya Tayiwani. Mu by’ukuri uko ibintu byifashe ntabwo byatewe n’u Bushinwa, ahubwo byatewe na Amerika n’ingabo z’amacakubiri muri Tayiwani. Uruzinduko rwa Pelosi muri Tayiwani ni icyereka Isi yose imyitwarire n’igerageza rya Amerika ryo guhagarika politiki ya “U Bushinwa bumwe rukumbi” yemejwe mu 1979.

Ikinyoma cya 3: Uruzinduko rwa Pelosi rugaragaza ko Amerika ishyigikiye Tayiwani muri Demokarasi

Ni nk’urwitwazo rw’uburyarya. Ntugahindure isi yose igicucu: ikibazo cya Taiwan kijyanye n’ubusugire bw’u Bushinwa, ntabwo ari demokarasi. Amerika ikoresha demokarasi nk’urwitwazo rwo guhungabanya ubusugire bw’u Bushinwa, nk’ibyo ikorera ibihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere, harimo n’u Rwanda.

Demokarasi ni agaciro gakundwa n’abantu, kandi ntigomba kugabanywa nk’igikoresho gihenze kandi cyoroshye, cyo kwivanga mu bibazo by’imbere mu bindi bihugu, cyangwa igifuniko cyo kwibeshya no kwitandukanya.

Ikinyoma cya 4: U Bushinwa bwakabirije uruzinduko rwa Pelosi

Ni ukumva ibintu nabi gukomeye. Uburangare bwa Pelosi, muri make, byangiza cyane ubusugire bw’u Bushinwa, yivanga cyane mu bibazo by’imbere mu Bushinwa, arenga cyane ku masezerano yashyizweho n’uruhande rw’Amerika, kandi abangamira cyane amahoro n’umutekano mu bice bya Taiwan.

Ni ibisanzwe ko u Bushinwa butanga igisubizo gihamye. Imyitwarire yabwo ifite ishingiro, ishyize mu gaciro kandi iremewe. Ntibagamije gusa guharanira ubusugire bw’u Bushinwa, ahubwo banarinda ihame ryo kubahiriza n’ubusugire bw’ubutaka, ihame ryemewe na bose ku Isi basangiye ejo hazaza.

Ikinyoma 5: U Bushinwa ni bwo nyirabayazana w’amakimbirane

Ni amayeri, ni nko kwita ibara ry’umweru umukara. Ibintu byabaye byateje impagarara zambukiranya imipaka kandi biragaragara neza. Uruhande rwa Amerika nirwo rwakoze ubushotoranyi, rutera ibibazo, kandi rukomeza kwiyongera.

Byose ni amayeri yo muri Amerika kugira ngo ikorere gahunda za politiki y’imbere mu gihugu n’inyungu z’abanyapolitiki bayo, kugira ngo bungukire mu guterana amagambo cyangwa gutera amacakubiri mu karere kacu. Ku ruhande rw’u Bushinwa, twashyize ingufu mu bikorwa bya diplomasi kugira ngo twirinde iki kibazo dushinzwe. Twizera ko abantu bose bafite ibitekerezo byiza bashobora kumenya ikiza n’ikibi.

Ikinyoma cya 6: Ubushinwa burwanya ubwumvikane bw’umuryango mpuzamahanga

Ni ugusebanya gusa. Ijambo rya ba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga bo muri G7, ryo ku ya 3 Kanama rivugwa nk’ubwumvikane bw’umuryango mpuzamahanga. Mbere na mbere, ni inzira itari yo kuri G7, gushinja u Bushinwa ibirego bidafite ishingiro ku byemezo bufata bifite ishingiro kandi byemewe, kurengera abakora ibyaha no gushyiraho igitutu abagerageje kwiyubaka.

Ku bw’iyo mpamvu, imvugo ya G7 ntabwo ikwiye impapuro yanditseho. Icya kabiri, G7 iri kure cyane y’umuryango mpuzamahanga. Ibihe by’abakoloni, aho ibintu by’Isi byategekwaga n’ububasha buke, byarashize. Icyo tubona ni uko ibihugu birenga 100, hamwe n’imiryango imwe n’imwe mpuzamahanga, byateye intambwe imbere kugira ngo bongere gushimangira politiki y’u Bushinwa, kandi bagaragaze ko bumva bashyigikiye imyanya ifatika y’uruhande rwabwo.

Bwana António Guterres, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko UN izakomeza kubahiriza icyemezo cyayo (UNGA) 2758. Iri ni ryo jwi rihuriweho n’ubutabera bw’umuryango mpuzamahanga, ni ijwi tugomba kumva.

Umujyanama wa Leta y’u Bushinwa akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, WANG Yi, aherutse gusobanura uruhande rw’u Bushinwa ku kibazo cya Taiwan inshuro nyinshi. Kandi igitabo gishya giherutse gusohoka, gifite umutwe uvuga ngo, "Ikibazo cya Taiwan no guhuriza hamwe k’u Bushinwa mu gihe gishya", cyasobanuye neza icyerekezo cy’u Bushinwa, politiki ndetse n’urugendo rwabwo ku kibazo cya Taiwan mu buryo bwuzuye.

Hamwe n’izo mbaraga zose, turizera ko igitekerezo cy’ukuri cyashimangirwa, kandi ibinyoma bigakosorwa.

Iyi ni inyandiko dukesha WANG Xuekun, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka