Ibinyampeke biva muri Ukraine byatangiye koherezwa mu bindi bihugu

Ibinyampeke biva muri Ukraine byatangiye koherezwa mu bindi bihugu
Ubwato bwa mbere butwaye ibinyampeke bwahagurutse muri Ukraine ku cyambu cya Odessa mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 1 Kanama, nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yasinyiwe iStanbul hagati y’iki gihugu n’u Burusiya.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo muri Turukiya rivuga ko ubwato bwitwa Razoni bwahagurutse ku cyambu cya Odessa bwerekeza ku cyambu cya Tripoli ku ruhande rwa Liban.

Minisitiri w’ibikorwaremezo muri Ukraine, Oleksandre Koubrakov, yatangaje ko ubu bwato bwatwaye tone ibihumbi 26 (26.000 T) by’ibigori.

Antonio Guterres, Umunyamabanga mukuru wa ONU, yatangaje ko yishimiye cyane iki gikorwa, avuga ko isubukurwa ryo kohereza ibinyampeke mu mahanga ari inkuru nziza ku batuye isi.

Umuyobozi ushinzwe ubutwererane muri Ukraine Dmytro Kouleba nawe yongeyeho ko Ukraine ari umufatanyabikorwa mwiza kandi ko idateze kubireka mu gihe cyose uBurusiya buzubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ku ruhande rwabwo.

Amasezerano yasinywe kuwa 22 Nyakanga i Istanbul hagati y’u Burusiya na Ukraine, Turukiya n’Umuryango w’Abibumbye, yemera isubukurwa ryo kohereza ibinyampeke bya Ukraine mu mahanga bikagenzurwa ku rwego mpuzamahanga.

Andi masezerano agendana n’aya yasinyiwe iMoscou yemeza iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka kubuhinzi hamwe n’ifumbire.

Aya masezerano yombi agamije koroshya ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa gikomeje kugaragara ku isi, cyibasiye cyane cyane bimwe mu bihugu bikennye cyane.

Aya masezerano avuga kandi ko ubwato buzajya bubanza kunyura ku cyambu cya Turukiya kugira ngo bukorerwe igenzura ry’imizigo butwaye mbere y’uko bwerekeza aho bugiye, bigakorwa n’itsinda ry’inzobere zituruka muri Ukraine, u Burusiya, Turukiya na ONU.

Ubwato bwahagutse uyu munsi bwerekeje ku cyambu Tripoli ku ruhande rwa Liban mu gihe iki gihugu cya cyugarijwe n’ibura ry’umugati n’ibikomoka ku binyampeke mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nadiya ndagushimiye kubwa amakuru meza utu gezaho murakoze

Felix yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka