Ibihumbi by’abantu bategerejwe mu muhango wo gusezera bwa nyuma George Floyd

Nyuma ya Minneapolis na Caroline ya Ruguru, umurambo wa George Floyd wagejejwe mu Mujyi wa Houston, umujyi yakuriyemo ari na ho azashyingurwa kuri uyu wa kabiri tariki 09 Kamene 2020.

‘Bend Memorial Planning Center’, ikigo kimenyereye gutegura imihango yo gushyingura mu Mujyi wa Houston, ni cyo kizashyingura Floyd. Umuyobozi wacyo Bobby Swearington yagize ati “Twateguye imihango yo gushyingura abantu bakomeye inshuro nyinshi, ariko uyu muhango ni wo udasanzwe, ni umuhango ukomeye cyane”.

Kuri uyu wa mbere, abaturage baraza gusezera bwa nyuma umurambo wa George Floyd. Bobby Swearington yavuze ko biteguye kwakira abantu benshi cyane.

Yagize ati “Kuri uyu wa mbere, twamaze gutegura kwakira abagera ku bihumbi 10. Abashaka kuza gusezera Floyd bose, abazana indabo, amafaranga, n’inyandiko zihanganisha umuryango we barabikora”.

Imihango yo gushyingura iteganijwe kuri uyu wa Kabiri. Bobby yagize ati “Abantu baturutse ku isi yose bazaza guha icyubahiro no guherekeza Floyd. Azashyingurwa i Houston-Pearland Texas iruhande rw’aho nyina ashyinguye. Kuko hazaba hari abantu benshi, kuri uyu wa mbere no kuwa kabiri, twakajije ingamba z’umutekano. Abapolisi baraba ari benshi, kugira ngo buri wese azabe afite umutekano”.

Mu gusezera Floyd, abantu 15 ni bo bemerewe kwinjira mu cyumba arimo, bakamaramo iminota 10, hakinjira abandi. Bose kandi bagomba kuba bambaye udupfukamunwa n’uturindantoki.

Abantu benshi bashatse kugura amatike yo kwinjira mu gushyingura Floyd, ariko Bobby avuga ko nta matike azagurishwa.

Joe Biden uzahagararira ishyaka ry’Abademokarate mu matora ataha, ategerejwe kuri uyu wa mbere, aho aza gusezera Floyd no kwihanganisha umuryango we. Gusa ntazaboneka mu muhango wo gushyingura, kuko ngo bishobora guteza impagarara muri uyu muhango.

Inkuru zijyanye na: George Floyd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana imuhe iruhuko ridashira

BOY yanditse ku itariki ya: 8-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka