Ibihugu byohereza ibyuka byinshi bihumanya ikirere ntibyitabiriye inama ku mihindagurikire y’ibihe
Abayobozi b’ibihugu by’ibihangange bifite ingano nini y’ibyuka byoherezwa mu kirere, ntabwo bitabiriye inama ngarukamwaka y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe COP29, ibera mu Murwa Mukuru wa Azerbaijan, Baku.
Ibi bihugu bigera kuri 13 bya mbere byohereza ibyuka bihumanya ikirere ku kigero 70%. Byose nta Mukuru w’Igihugu uri i Baku, uhereye ku Bushinwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika, biza ku myanya ibiri ya mbere.
Hakiyongeraho u Buhinde na Indoneziya, ibi byose uko ari bine, bikaba ni ibya mbere bituwe cyane ku Isi, byihariye ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 42%.
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa nawe ntiyitabiriye iyi nama ya COP29, nyamara Igihugu cye ari cyo kiyoboye urugamba rwo kurwanya imihindagurikire y’ibihe.
Ibi bihugu ntibyitabiriye iyi nama nyamara imwe mu ngingo zikomeye zigomba kuganirwaho, harimo kurebera hamwe uburyo bigomba gutera inkunga ibihugu bikennye, bitanafite uruhare mu kwangiza ikirere, gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza AP, byatangaje ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko ibihugu bikennye bidakwiye kuva muri iyi nama ibera muri Azerbaijan imbokoboko.
Yagize ati, “Muri ibi bihe bikomeye, mwe na guverinoma zanyu mukwiye kugendera ku kuri kumwe; imari ku mihindagurikire y’ibihe si ubugwaneza. Ni igishoro kizabyara inyungu.”
Ibihugu byo ku Isi biri mu mishyikirano yo gushyiraho ikigega cyo kugoboka ibihugu bikennye gifite agaciro kagera muri miliyari 1300 z’Amadolari ya Amerika buri mwaka. Ni mugihe kuri ubu gahunda yari iyo kugishyiramo agera kuri miliyari 100 ku mwaka.
Ohereza igitekerezo
|