Ibihugu binyuranye byatangiye gutanga ubufasha kuri Turukiya na Siriya

Nyuma y’umutingito ukomeye wabaye ejo ku wa mbere muri Turukiya n Siriya ugahitana imbaga abandi benshi bagakomereka, ibi bihugu bikomeje kwemererwa no kohererezwa ubutabazi butandukanye.

Associated Press yanditse ko nibura ibihugu 13 biri muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bimaze kwemerera no kohereza ubutabazi butandukanye muri Turukiya na Siriya.

Muri ubwo butabazi harimo abahanga mu by’ubwubatsi bw’amazu, abasirikare, inkeragutabara, imbwa kabuhariwe mu gushakisha ndetse n’ibindi bitandukanye harimo n’icyogajuru cy’uyu muryango gikora ubutabazi bwo kugaragaza ahantu ku ikarita.

Igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika na cyo cyagennye ubutabazi bwihuse ku byangijwe n’uyu mutindito.

Amatsinda y’abantu bakora ibikorwa byo gushakisha no gutabara, abashinzwe kuzimya umuriro bo mu mujyi wa Los Angeles bagera ku 100, abahanga mu by’ubwubatsi, n’imbwa esheshatu zatojwe bidasanzwe byoherejwe gutabara muri Turukiya.

Minisiteri y’Ibiza mu Burusiya nayo yohereje amatsinda y’abakora ubutabazi muri Syria aho imitwe y’ingabo 10 igizwe n’abasirikare 300 yamaze kugerayo ngo itange ubutabazi ndetse hakaba n’ubundi bufasha iki gihugu cyageneye Turukiya.

Ingabo za Isiraheli zohereje itsinda rikora ubutabazi rigizwe n’abantu 150, abaganga n’abandi bakozi batanga imfashanyo zirokora ubuzima muri Turukiya.

Ibindi bihugu byatanze ubutabazi harimo, u Bugiriki, Koreya y’Epfo, u Buhinde, Pakistan, u Budage, u Buyapani n’ibindi bitandukanye.

Tubibutse ko uyu mutingito ukomeye wabaye ejo ku wa mbere wibasiye Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Siriya no mu gihugu cya Turukiya rwagati. Ikinyamakuru Al Jazeera kimaze gutangaza ko ababuriye ubuzima muri uyu mutingito bamaze kurenga ibihumbi bitanu mu bihugu byombi.

Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, yatangaje iminsi irindwi y’icyunamo mu gihugu hose.

Igihugu cya Siriya gisanzwe cyugarijwe n’intambara cyahamagariye Umuryango w’Abibumbye n’abanyamuryango bawo gufasha mu bikorwa byo gutabara, serivisi z’ubuzima ndetse n’imfashanyo y’ibiribwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka