Ibihugu 14 birimo na USA birifuza kumenya neza inkomoko ya Covid-19

Itsinda ry’ibihugu bigera kuri 14 harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’Ubuyapani byatangaje ko byifuza kumenya inkomoko nyayo ya Covid-19. Ibyo bihugu byabitangaje bishingiye kuri raporo yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Bushinwa, bivuga ko itsinda ryashyizweho na WHO "ritashobonye kubona amakuru y’umwimerere yuzuye ndetse n’ibizamini by’ifatizo”.

Ku wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryatangaje ko raporo yari imaze igihe itegerejwe ku nkomoko ya Covid-19 yasohotse. Iyo raporo yagaragaje ko Covid-19 yaba yarakomotse ku ducurama twayanduje abantu, iyo igahita iba inkomoko y’icyorezo.

Ibihugu birimo ‘USA’, Australia, Canada, Repubulika ya Tcheque, Denmark, Estonia na Israel byavuze ko byashyigikiye ku buryo bwose ibikorwa bya WHO mu rwego rwo kurangiza icyorezo, ariko harimo no kumenya uko icyo cyorezo "cyatangiye n’uko cyakwirakwiye".

Ibyo bihugu byongeraho ko "Ni ngombwa ko tuvuga uko tubyumva, kuko inyigo yakozwe n’inzobere mpuzamahanga ku nkomoko ya virusi SARS-CoV-2 yaratinze cyane, kandi yabuze amakuru y’umwimerere yuzuye n’ibizamini by’ifatizo".

Ibihugu by’Ubuyapani, Latvia, Lithuania, Norway, Korea, Slovenia n’u Bwongereza nabyo biri mu byasinye iryo tangazo.

Inyigo ku nkomoko ya Covid-19 yakozwe n’itsinda ry’inzobere mpuzamahanga z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, ikorerwa ahitwa Wuhan mu Bushinwa hagati y’itariki 14 Mutarama n’itariki 10 Gashyantare 2021, iyo ikaba ifatwa nk’aho ari yo ntanbwe ya mbere mu rugendo rushobora kuzamara umwaka rugamije kumenya inkomoko nyayo y’iyo virus.

Ku wa Kabiri kandi Umuyobozi mukuru wa ‘WHO’, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yasabye ko habaho ubundi bushakashatsi bwimbitse "bugaragaza ukuri kuzuye", nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Al Jazeera.

Tedros yagize ati "Simpamya ko ubushakashatsi bwakozwe bwacukumbuye amakuru ku buryo buhagije”.

Yongeyeho ati "Nubwo itsinda ryanzuye ko inkomoko yavuzwe cyane ya virusi ngo yaba yaraturutse muri laboratwari, ariko iyo ‘hypothesis’, isaba gukorwaho iperereza ryimbitse, kandi bigaragara ko bizasaba inzobere zihariye kandi niteguye kuzohereza".

Ubushinwa bwakomeje kunengwa hirya no hino ku isi, bavuga ko ngo bwaba bwaragize uruhare mu gukwirakwiza ‘coronavirus’ kugeza ubu imaze gufata abantu basaga miliyoni 127 hirya no hino ku isi, mu gihe abasaga miliyoni 2.79 bapfuye bazize iyo virusi nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa na Kaminuza ya ‘Johns Hopkins University’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka