I Goma ubuzima bumeze neza - Uwahoze ari Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda

Peter Fahrenholtz wigeze guhagararira u Budage mu Rwanda, yavuze ko nta bibazo by’imibereho bikeneye ubutabazi biri muri Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), umujyi ugenzurwa n’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23.

Peter Fahrenholtz
Peter Fahrenholtz

Ibi Peter Fahrenholtz abivuze nyuma y’uruzinduko yagiriye i Goma, akagirana ibiganiro na Guverineri Wungirije wa Goma n’abandi bayobozi ku bibazo biri muri Congo.

Fahrenholtz wabaye Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda guhera mu 2012 kugeza mu 2016, ku wa 13 Mata yavuze ko ibiganiro bye na Guverineri Wungirije Willy Manzi, byamugaragarije ishusho y’ukuri ku bibera muri ako karere. Ku wa Kabiri, tariki 15 Mata, abinyujije ku rubuga rwa X, yagaragaje ishusho y’ibyo yiboneye nyuma yo gutembera mu bice byinshi bya Goma.

Abarwanyi ba M23 bavuze ko ndetse banamagana ibikorwa byo kurasana byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu 11 Mata, bavuga ko intandaro yabyo ari ibikorwa bya gisirikare bihuriweho byakozwe n’ingabo za SADC ku bufatanye n’ingabo za Congo (FARDC), abagizi ba nabi bari mu mutwe w’abajenosideri wa FDLR, n’inyeshyamba za Wazalendo, byabereye imbere no mu nkengero za Goma.

FDLR, umutwe washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba n’Umuryango w’Abibumbye, washinzwe mu 2000 n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ukomeje kuba ikibazo ku Rwanda.

Ifoto Peter Fahrenholtz yafashe mu mujyi wa Goma
Ifoto Peter Fahrenholtz yafashe mu mujyi wa Goma

Mu butumwa yanditse kuri X, Fahrenholtz yagize ati “Nta bibazo bikeneye ubutabazi bwihutirwa biri i Goma. Natembereye mu duce twinshi tw’umujyi sinabonamo ibimenyetso by’ikibazo cy’ubutabazi. Imihanda irimo urujya n’uruza rw’abantu ubona ko batekanye. Amaduka aracuruza bisanzwe, kandi arimo ibicuruzwa bitandukanye,”

Yungamo ati “Kaminuza yongeye gufungura imiryango, amashanyarazi n’amazi birahari amasaha 24 kuri 24. Amatara yo ku mihanda araka nta kibazo, imihanda irasa neza, nta bisigazwa by’umwanda bikihagaragara. Abapolisi barimo gukora inshingano zabo neza, ibyaha bya ruswa byaragabanutse ku buryo bugaragara. Kubahiriza itegeko nabyo birimo kugenda biza.”

Uyu mudipolomate w’Umudage, wanakoreye muri Bangladesh no muri Eritrea, yigeze gutanga ibitekerezo ku bibazo biri muri RDC, anenga kuba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) utarigeze wamagana ikoreshwa ry’abacanshuro b’Abanyaburayi mu guteza umutekano muke.

Yagaragaje kandi ko Guverinoma ya Congo itigeze ikemura ibibazo by’ingenzi byatumye ihuriro AFC/M23 rifata intwaro, anerekana ibibazo bimaze igihe birimo ivangura n’inyigisho zishingiye ku macakubiri, zagejeje ku itotezwa no kumenesha abaturage b’Abatutsi mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri mirongo.

Peter Fahrenholtz avuga ko ubuzima i Goma ari ibisanzwe
Peter Fahrenholtz avuga ko ubuzima i Goma ari ibisanzwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka