I Buruseli hagiye kubera Inama ya gatandatu ihuza Afurika n’u Burayi

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kugeza tariki 18 Gashyantare 2022, i Buruseli mu Bubiligi hateganyijwe kubera inama ya gatandatu ihuza Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) na Afurika (AU), ikazahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika n’u Burayi, mu rwego rwo kwigira hamwe iby’ingezi byihutirwa ku bufatanye bw’ahazaza.

Iyi nama izatanga amahirwe adasanzwe yo gushyiraho urufatiro rw’ubufatanye bushya kandi bwimbitse bwa AU-EU, n’uruhare runini rwa politiki kandi rushingiye ku kwizerana no kumvikana neza ku nyungu rusange.

Abayobozi bategerejweho kuganira uburyo imigabane yombi ishobora kubaka iterambere rirambye. Ikigamijwe ni ugutangiza ishoramari rikomeye rya Afurika n’u Burayi, hitawe ku mbogamizi ziri ku isi nk’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ibibazo mu nzego z’ubuzima.

Biteganyijwe kandi ko hazaganirwa ku gushaka ibisubizo bigamije kwimakaza umutekano binyuze mu ngamba nshya ku mahoro n’umutekano, Demokarasi, uburezi, umuco, urujya n’uruza, ishoramari, imiyoborere n’ibindi bitandukanye.

Ku kijyanye n’ubufatanye bw’imigabane yombi mu gihe kizaza, Ursula Von der Leyen, Perezida wa komisiyo y’u Burayi yagize ati “Twese hamwe dushobora kubaka ejo hazaza heza, amahoro arambye kandi kuri bose.”

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, avuga ko inama ya AU-EU, ari amahirwe yo gushyiraho “amasezerano mashya y’ubukungu no gutera inkunga Afurika”, gusa ariko nanone yongeyeho ko umubano w’imigabane yombi wabaye, “unaniweho gato”.

Ku ngingo zirimo Ubuzima, byitezwe ko hazagarukwa ku kibazo cyagaragaye cy’isaranganywa ry’inkingo za Covid-19, nyuma y’aho umugabane w’u Burayi wagiye ushinjwa kugenda biguru ntege muri iyi gahunda yo gusaranganya inkingo mu bihugu bikennye, by’umwihariko ku mugabane wa Afurika, dore ko kugeza ubu ifite 12% ry’abaturage bamaze gukingirwa.

Perezida wa Afurika y‘Epfo, Cyril Ramaphosa, mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, yanenze ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi abishinja kugira ubugugu.

Yagize ati “Babitse inkingo, batumije inkingo nyinshi kurenza uko abaturage babo bangana. Ubugugu bagaragaje bwaradutengushye, cyane cyane iyo bavuga ko ari abafatanyabikorwa bacu.”

Ramaphosa yakomeje avuga ko ubuzima bw’Abanyafurika ari ingenzi nk’ubuzima bw’Anyaburayi, Amerika y’Amajyaruguru n’ahandi hose ku isi.

Iyi nama ihuza Afurika n’u Burayi isanzwe iterana nyuma y’imyaka itatu, ikaba itarabereye igihe bitewe n’icyorezo cya Covid-19, iheruka yabaye muri 2017 mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire, ku wa 29-30 Ugushyingo 2017. Yasojwe hafatiwemo ibyemezo byo kunoza imikoranire mu kuzamura ubukungu mu rubyiruko, kwimakaza amahoro n’umutekano, kunoza ubuhahirane no gukemura ibibazo by’ubuhunzi n’imikoranire igamije kwimakaza imiyoborere.

Mu mwaka wa 2000 nibwo hemejwe Inama y’ubufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi, yemerezwa mu Misiri ariko impande zombi zemeranyije imirongo migari y’ubufatanye mu 2007.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka