Hon. Bamporiki yitabiriye Umunsi Mpuzamahaga w’Abanditsi muri Senegal

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yitabiriye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika urimo kwizihirizwa i Dakar muri Senegal guhera tariki ya 7 kugera tariki ya 11 Ugushyingo 2021.

Hon. Bamporiki Edouard yasabye abanditsi b’Abanyafurika gukorera hamwe no gukemura ibibazo by’umugabane wabo bakoresheje wino n’ubwenge bwabo.

Yagize ati: ‘‘Ndasaba abanditsi b’Abanyafurika kwandika ibitabo bivuga ukuri kwacu n’amateka yacu, gukorera hamwe no kongera ubufatanye burambye mu rwego rwo gukemura ibibazo duhura na byo kuko ababiri baruta umwe.’’

U Rwanda rwatumiwe nk’Igihugu cy’Icyubahiro muri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika urimo kubera muri Sénégal kubera uruhare rugaragaza mu gushyigikira ibikorwa by’inganda ndangamuco cyane cyane mu ruganda rw’ubwanditsi.

Hon. Bamporiki Edouard yagize ati: “Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu cyerekezo cy’impinduka, yafashe iya mbere mu guteza imbere inganda ndangamuco by’umwihariko uruganda rw’ubwanditsi kuko ari icyiciro cya ngombwa cyane. Ndashimira Guverinoma ya Sénégal yatumiye u Rwanda nk’Igihugu cy’Icyubahiro mu kwizihiza uyu munsi mukuru. Ubu butumire buragaragaza ubufatanye bw’ibihugu byombi bushingiye ku bucuti butajegajega n’ubufatanye bw’abaturage bacu.”

Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika watangiye kwizihizwa tariki ya 7 Ugushyingo 1992, biturutse ku bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Abanditsi (Panafrican Writers Association - PAWA), kuva icyo gihe abanditsi b’Abanyafurika bakomeje gukorera hamwe ngo ubwanditsi bwabo bugire ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

Avuga kuri ibi, Umunyamabanga wa Leta, Bamporiki Edouard yagize ati : ‘‘Iyo twizihiza uyu munsi tuzirikana cyane abagore n’abagabo b’abanditsi b’Abanyafurika bagize uruhare mu kumurikira uyu mugabane wacu binyuze mu nyandiko zabo. Ndashimira abanditsi b’abahanga b’Abanyasenegali by’umwihariko Léopold Sédar Senghor wahoze ari Perezida wa Sénégal wamenyekanye cyane nka Perezida w’umusizi n’umwanditsi; ndashimira kandi Umwanditsi ukiri muto cyane Mohamed Mbougar Sarr uheruka kwegukana igihembo cya 2021 cyahize ibindi mu irushanwa rimaze imyaka 118 rizwi ku izina rya Prix Goncourt; ibi ni ibigaragaza ko Afurika ifite impano, ni ibigaragaza ko dufite abanditsi b’abahanga ba none n’ahazaza.’’

Mu bikorwa bitandukanye byateguwe mu rwego rwo kwizihiza uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi Nyafurika, u Rwanda rwaserukiwe n’abanditsi batatu aribo: Prof. Jean Marie Vianney Kayishema, Louis Munyaburanga Basengo na Nyirishema Célestin.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwandika no Gusoma ni ngombwa mu iterambere ry’igihugu.Ikibabaje nuko usanga abanyafrika benshi badakunda kwandika no gusoma.Ahubwo ugasanga bakunda kunywa inzoga.Ikindi badakunda,ni ugusoma bibiliya nyamara benshi bayifite imuhira.Bigatuma batamenya the mankind’s future.Urugero,ntabwo bazi ko ku munsi wa nyuma,imana izarimbura abantu bose batita ku byo idusaba,bakibera gusa mu by’isi (shuguli,politike,amafaranga,etc...).

abimana yanditse ku itariki ya: 8-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka