Havumbuwe abasirikare bateganyaga kwivugana Obama

Abasirikare bane bo mu mutwe wiyita FEAR (Forever Enduring Always Ready) baturuka mu ngabo za Amerika, nyuma yo kwivugana mugenzi wabo n’undi muntu umwe, bari bafite gahunda yo kwivugana Perezida Barack Obama.

Abo basirikare bakorera muri Leta ya Georgiya y’amajyepfo bari abasirikare bubahwa kubera uburyo bagaragaragaho kwitangira igihugu cyabo. Gusa bakaba bari babitse umugambi utari mwiza w’ibikorwa by’iterabwoba mu rwego rwo guhirika ubutegetsi bwa Amerika, bakivugana Perezida Barack Obama.

Isaac Aguigui ukuriye uwo mutwe witwa FEAR, bishatse kuvuga “abatava ku izima kandi bahora biteguye’’ mu rurimi rw’ikinyarwanda, niwe wategetse ko abantu babiri: Michael Roark ufite imyaka 19 n’inshuti ye bicwa tariki 04/12/2011.

Michael yishwe kuko atumvikanaga nabo mu mugambi bacuraga, bakaba baratinyaga ko yazabavamo akabibwira ubuyobozi, akaba ari nacyo cyaje gutuma umugambi wabo umenyekana.

Abasirikare bane bafashwe bari bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi muri Amerika.
Abasirikare bane bafashwe bari bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi muri Amerika.

Muri abo basirikare uko ari bane uwitwa Michel Barnett niwe wemeye gukorana n’ubutabera no kuvuga ibyo bakoze byose we na bagenzi be.

Abandi batatu bakomeje kwanaga kuvuga. Aba basirikare kandi ngo bashobora kuba bafite intwaro n’amafaranga ahagije ku buryo bavuze ko bashaka ko ubuyobozi buba ubw’abaturage ubwabo kandi ko bo ubwabo bazabigeraho’ nk’uko CNN ibivuga.

Umushinjacyaha Isabel Pauley yatangaje ko nyuma y’urupfu rw’umugore wa Aguigui, uyu mugabo yahawe indishyi ingana n’amaeuro ibihumbi 450 bikaba bishoboka ko ayo mafaranga ariyo Aguigui yifashishije akagura intwaro ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu gukora ibisasu.

Nk’uko umushinjacyaha Isabel yabitangarije CNN, aba basirikare bateganyaga ibikorwa by’iterabwoba birimo kurasa ahitwa Forsyth Park i Savannah, guhumanya umusaruro w’imbuto za pomme muri Washington, ibyo bigaherukwa no kwivugana Perezida Barack Obama.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka