Harry na Meghan ku isabukuru y’umwana wabo basabye abantu gutanga nibura Amadolari 5

Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bizihije isabukuru y’imyaka ibiri y’umuhungu wabo Archie, tariki 6 Gicurasi 2021, bagaragaza ifoto ye.

Archie yazimirije buji ebyiri zigaragaza imyaka ibiri yujuje, mu nzu nshya umuryango we wimukiyemo mu Mujyi wa Californiya, nyuma yo kuva mu muryango w’ibwami mu Bwongereza.

Ifoto ya Archie ababyeyi be bahisemo kugaragaza, imwerekana ari umwana, w’umuhungu uteye umugongo uwafotoraga, arimo akina ibipirizo bifungiye hamwe ari byinshi.

Ababyeyi ba Archie, basabye ko mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka ibiri amaze avutse, umuntu yatanga nibura Amadolari atanu (5$) agafasha mu kugura inkingo za Covid-19, zigenewe abantu bazikeneye ariko batashobora kuzigurira kubera amikoro make.

Amafaranga Harry na Meghan bakusanya muri urwo rwego rwo gufasha, azashyirwa muri gahunda ya ‘Gavi’ igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo za Covid-19, zo gukingira abaturage babyo.

Harry na Meghan, mu itangazo banyujije ku rubuga rw’umuryango (Fondation) bashinze bagize bati "Nta bundi buryo twashoboraga gutekereza bwo kwizihiza isabukuru y’umuhungu wacu".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega byiza.Reba ukuntu bose bishimye.Ni akuzukuruza (great-great son) ka Prince Philippe uherutse gupfa,wali umugabo wa Queen Elisabeth of England.Nta gushidikanya ko Kubyara abana aribyo bintu bidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bariba,barica,barabeshya,barasambana bakabyita gukundana,bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc… Isi imeze nabi kubera ko abantu bakora ibyo Imana itubuza aribo benshi. Kugirango isi izabe Paradizo,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Ijambo ryayo rivuga.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma bibiliya yita Armageddon ushobora kuba uri hafi,iyo urebye ibintu byinshi bibi birimo kubera ku isi bitabagaho kera.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 7-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka