Hari ibyababaje Umwamikazi Elisabeth II ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 96

Ku wa Kane tariki 21 Mata 2022, nibwo Umwamikazi Elisabeth II w’u Bwongereza yizihije isabukuru ye y’imyaka 96 amaze ageze ku Isi.

Umwamikaza Elisabeth II ni we wa mbere mu mateka y’u Bwongereza ubashije kumara imyaka mirongo irindwi (70) ari ku ngoma.

Umwamikazi Elisabeth II azwiho gukunda amafarasi
Umwamikazi Elisabeth II azwiho gukunda amafarasi

Ikinyamakuru US Today kivuga ko ibi birori byabereye ahitwa Sandringham, ndetse ko ibirori byo kwizihiza umunsi yaboneyeho izuba byitabiriwe n’abantu bake, bagizwe n’abo mu muryango we, abavandimwe n’inshuti.

Hashyizwe ahagaragara ifoto yo kwizihiza isabukuru y’amavuko ye, yerekana Umwamikazi ari hagati y’amafarasi ye abiri.

Izo Farasi imwe yitwa Bybeck Nightingale indi yitwa Bybeck Katie.

Biravugwa ko Umwamikazi kuri iyi nshuro atigeze yishimira kwizihiza isabukuru ye nk’uko mbere byari bisanzwe, kuko ngo ababajwe no kuba umwuzukuru we muto Harry atakimwubaha ndetse akaba yaranavuye Ibwami agasezera no mu nshingano zaho zose dore ko ubu asigaye atuye muri Amerika.

Ibindi biri mu bibabaza umwamikazi kuri Harry ni imbwirwaruhame asigaye agaragaramo avuga amagambo y’Ubuzima bw’Ibwami, ibisa nko gusebya cyangwa gutesha agaciro gakwiye guhabwa ibwami.

Ikindi kandi ni ukuba umwaka ushize mu kwezi agiriramo isabukuru ye yarapfushije umugabo yafataga nk’agakoni k’iminsi yicumba.

Tariki 09 Mata 2021 nibwo Igikomangoma Philip wari umugabo w’Umwamikazi Elisabeth II yitabye Imana afite imyaka 99, akaba yari amaze imyaka 66 abana na Elisabeth II.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imyaka 96 abayigezaho ni bacye.Abantu bamara igihe kinini ku isi ni Abayapani.Umuntu wabaye ku isi igihe kinini kurusha abandi,yitwaga Methushela wamaze imyaka 969.Gusa tujye twibuka ko abantu birinda gukora ibyo imana itubuza izabazura ikabahemba kubaho iteka.Tujye duharanira kumvira imana.

gataza yanditse ku itariki ya: 22-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka