Hamas yatangaje amazina y’ingwate 34 za Israel igiye kurekura

Umuyobozi mukuru mu mutwe wa Hamas yashyize ahagaragara urutonde ruriho amazina y’abantu 34 b’ingwate uwo mutwe wo muri Palestina uteganya kurekura mu cyiciro cya mbere cy’amasezerano yo guhagarika imirwano na Israel.

Kugeza ubu ariko biracyari urujijo kumenya ababa bakiri bazima, gusa ikizwi ni uko harimo abagore 10 n’abagabo 11 bakuze bari hagati y’imyaka 50 na 85, ndetse n’abana Hamas yaherukaga kuvuga ko biciwe mu bitero by’indege za Israel.

Kuri urwo rutonde rw’ingwate Hamas ivuga ko igiye kurekura harimo n’abantu barwaye. Amakuru aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima iyobowe na Hamas mu ntara ya Gaza aravuga ko ibitero byo mu kirere bya Israel byahitanye abantu barenga 100 mu mpera z’icyumweru gishize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka