Hakenewe ubufatanye mu gukuraho ibikibangamiye Isoko rusange rya Afurika - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, i Davos mu Busuwisi, yayoboye inama yahuje abayobozi muri Afurika ndetse n’inshuti zayo, yavugaga ku Isoko rusange rya Afurika n’uruhare rwaryo mu kwihutisha iterambere ry’uwo mugabane.

Perezida Kagame mu kiganiro yatanze yavuze ko mu myaka mirongo yatambutse, mu mateka hari abayobozi ku mugabane bagerageje guhuza Afurika, no kureba uburyo nayo ishobora gukorana ubucuruzi n’ibindi bihugu. Avuga ko ariko bitashobotse kubera impamvu zitandukanye.

Yagize ati “Ariko ntabwo byigeze bikunda igihe kinini ku bw’impamvu zitandukanye, kuko imbaraga zimwe haba muri Afurika ndetse no hanze, zahisemo ko amasoko y’umugabane acikamo ibice.”

Yakomeje avuga ko byanatumye amasoko amwe akoreshwa mu guhangana n’ayandi.

Perezida Kagame yavuze ko ariko uko ibihe byagiye bisimburana, Afurika yemeye amavugurura, ndetse ko uyu munsi hakenewe kugira ubukungu buyobowe n’abikorera, aho bagomba gufata umwanya wa mbere.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko muri 2015 aribwo habaye kongera kubyutsa ibikenewe kugira ngo Afurika ikomeze kwimakaza ubumwe, gukorana byinshi birenzeho, ndetse no kongera uko ubucuruzi bugomba gukorwa ku mugabane.

Perezida Kagame yagize ati “Isoko rusange rya Afurika [CFTA], ntibisobanura ubucuruzi muri Afurika gusa cyangwa gukora ubushabitsi ahubwo ni Afurika n’Isi yose. Tugomba rwose kubigira impamo.”

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagaragaje ko muri 2016 aribwo Afurika yahisemo kugera ku ntsinzi. Ashimira uwahoze ari Perezida wa Niger watoranyijwe kuyobora iyo nzira yayigejeje ku ntsinzi, aharanira ko hashyirwaho isoko rusange ku mugabane wa Afurika.

Kugeza ubu kuri uyu mugabane ariko haracyari imbogamizi zo kugera ku ntego z’iryo soko rusange, nk’uko Umukuru w’Igihugu yabigarutseho, avuga ko hakenewe ubufatanye mu gukemura izo mbogamizi. Birimo gukuraho imisoro ku bicuruzwa byo mu karere kuko bikigenda biguru ntege, asaba ko hashyiramo imbaraga bikihutishwa, ati “Ibi kuri njyewe ni ikintu cy’ingenzi, kuba turifite ntabwo rikora ku buryo bitunyuze.”

Yakomeje agira ati “Dukeneye gukora byinshi kandi dushobora gukora byinshi. Hariho byinshi dushobora gukora no kwemerera urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa, na serivisi, utu tuntu duto dufite akamaro kanini.”

Perezida Kagame yagaragaje ko by’umwihariko imbogamizi ku bijyanye no koroshya kubona viza, bituma urubyiruko rutoroherwa nyamara arirwo rugize umubare munini w’abaturage ba Afurika.

Umukuru w’Igihugu yasoje yerekana ko hakwiye kugaragazwa ubushake bwa politiki, bikava mu magambo bigashyirwa mu bikorwa, ndetse hakanarebwa niba ibyo biyemeje bikorwa.

Ati “Kubera ko amaherezo iyo bikozwe ku bwacu, natwe dukorana neza n’Isi yose bikatugirira akamaro.”

Perezida Paul Kagame, yageze i Davos ku wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022, aho yitabiriye ihuriro ry’ubukungu ku Isi.

Biteganijwe ko azitabira ikiganiro kizaba kirimo Bill Gates n’abandi bayobozi ku rwego rw’ubuzima, kivuga ku buryo bwo kwitegura guhangana n’ibindi byorezo byavuka bikibasira Isi.

Azagirana kandi ikiganiro n’itangazamakuru aho azaba ari kumwe n’umuyobozi w’ikigo cya Pfizer kizobereye mu gukora inkingo zirimo n’urwa Covid-19, cyakoze gifatanyije na BioNTech. Hazanatangarizwa ubufatanye bushya mu by’ubuvuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka