Hakenewe ubufatanye bw’Ibihugu bya Afurika mu kugera ku ntego z’iterambere - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, asanga hakenewe ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika, hagamijwe kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, hamwe n'abandi bayobozi bitabiriye iyo nama
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, hamwe n’abandi bayobozi bitabiriye iyo nama

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabivugiye mu kiganiro cy’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma cy’ibanze ku mpinduka z’imiterere y’imari, n’uruhare rw’Amabanki y’iterambere muri izo mpinduka, icyo kiganiro kikaba cyabaye hatangizwa inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere, ibera i Sharm El Sheikh mu Misiri, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku rubuga rwa Twitter.

Uretse Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, ibyo biganiro byanitabiriwe n’abahagarariye amabanki, inzobere mu bukungu ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye, aho byagarutse ku gushaka umuti urambye ku bibazo bihungabanya iterambere ry’Afurika, harimo ibihungabanya ubukungu birimo ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ihangayikishije Isi na Afurika by’umwihariko.

Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adesina, yavuze ko Afurika ikeneye Miliyari ebyiri na Miliyoni magana arindwi z’Amadolari, yo kwifashisha muri gahunda zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, aho yahereye avuga ko gushishikariza urwego rw’abikorera gushora imari mu guhanganga n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ari ngombwa.

Yagize ati “Umusanzu za Leta zitanga, mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, ugomba guhuzwa n’umusanzu uva mu rwego rw’abikorera. Kugira ngo nka Afurika tubone uwo musanzu w’abikorera, twashyizeho icyo twise ‘African Financial Alliance on Climate Change (AFAC), ihurije hamwe ibigo byose by’imari n’isoko ry’imigabane muri Afurika. Ibyo bizatuma tugera ku bukungu butangiza ibidukikije. Turimo gukorana n’urwego rw’abikorera kugira ngo bashyire ku isoko ubwishingizi mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihandagurikira y’ibihe”.

Umuyobozi Mukuru wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, we yavuze ko kugira ngo Afurika ishobore kwigira mu bukungu, bisaba gushyiraho amavugurura ajyanye n’iterambere ry’ubucuruzi, ndetse no gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa kuri uyu Mugaban.

Yagize ati “Kugera ku bushobozi bwo kureshya ishoramari, ibihugu byose birasabwa koroshya ishoramari muri rusange, birasabwa kandi no gukora amavugurura ashoboka, tugomba gukuraho burundu inzitizi zituma hakomeza kubaho ruswa z’ubwoko ubwo ari bwo bwose”.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, we yavuze ko Afurika ikeneye gukuraho imbogamizi zibangamira ishoramari.

Yagize ati “Ntekereza ko Ibihugu by’Afurika byose n’abayobozi babyo, bazi icyo gukora, ahubwo igisigaye, ni ukumenya uko dushyira mu bikorwa ibitekerezo bihari. Icya mbere mu bikenewe kugira ngo Afurika ishobore guhangana n’ibibazo bitandukanye ihura nabyo, ni ukongerera amabanki yacu y’iterambere ubushobozi, kugira ngo abashe kudufasha guhangana na byinshi mu bibazo duhura nabyo, mu bijyanye n’iterambere”.

Ati “Ariko mu kongera ubwo bushobozi, hakenewe inguzanyo zihendutse, dukeneye guhagarara neza ku isoko. Ikindi ni uko hakenewe ishoramari riva mu rwego rw’abikorera, nk’uko byagarutsweho na Perezida Axel, dukeneye gukuraho imbogamizi mu nzego zimwe na zimwe z’ishoramari ry’abikorera, kugira ngo dukureho izo mbogamizi rero hakenewe amafaranga ya Leta, kandi akenshi aturuka muri za nguzanyo zihendutse”.

Arongera ati “Urumva ko ari uruhererekane rw’ibintu byinshi, ariko birakwiye ko ibyo bibazo byakemurwa. Ikindi hakenewe ubufatanye bw’ibihugu, yego rimwe na rimwe ibihugu biba bifite ubushobozi, ariko ubushobozi wasanga mu gihugu kimwe, si bwo usanga mu kindi, dukeneye kuzamura ubwo bufatanye bw’ibihugu by’Afurika, kugira ngo tubashe kugera ku ntego zacu z’iterambere”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka