Hakenewe inkunga yihutirwa yo kugoboka abarenga miliyoni 34 bugarijwe n’inzara

Imiryango itari iya Leta irenga 260 iherutse kwandika ibaruwe isaba za Leta gutanga miliyari 5.5 z’Amadolari ya Amerika yo gukoresha mu kurwanya inzara ku bantu barenga miliyoni 34 ku isi muri uyu mwaka wa 2021.

Iyo ngengo y’imari yatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi (WFP) ku bufatanye n’Ishami ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), muri Werurwe ubwo ayo mashami yaburiraga ibihugu ko hashobora gutera inzara muri uyu mwaka.

Iyo miryango ivuga ko inkunga yakiriye uyu mwaka ari nkeya ugerenyije n’iyari ikenewe kugira ngo inzara itiyongera aho yateye ku isi hose.

Igira ati “Turasaba ko hatangwa izindi miliyari $5.5 zikenewe byihutirwa kugira ngo zigoboke abagera kuri miliyoni 34 barimo abana b’abakobwa, abahungu, abagore n’abagabo ku isi bagiye kugerwaho n’inzara. Ubu bufasha bugomba gutangwa bidatinze bukagera ku babukeneye byihuse bukabafasha ubu no mu gihe kiri imbere”.

Iyo baruwa yagaragajwe n’ikinyamakuru France24, yanditswe n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorana n’abagera kuri miliyoni 270 mu guhangana n’inzara ku isi. Iyo miryango irimo Oxfam, Christian Aid, World Vision, Tearfund, Save the Children, Care International n’indi.

Muri iyo baruwa iyo miryango ivuga ko ikorana n’abantu bari muri Yemen, Afganistan, Ethiopia, Sudani y’amajyepfo, Burkina Faso, Repuburika Iharanira demokarasi ya Congo, Honduras, Venezuela, Nigeria, Haiti, Repubulika ya Santrafurika, Uganda, Zimbabwe na Sudan barimo gukora uko bashoboye ngo baticwa n’inzara, mu gihe hatagize igikorwa amapfa akaba yabageraho.

Iyo barwa ivuga ko inzara iterwa n’ibikorwa bya muntu kandi ibindi bikorwa bya muntu ari na byo byahagarika inzara, ndetse ko nihatagira igikorwa amateka azabacira urubanza.

Muri 2019 imibare y’abantu bashonje yarazamutse igera kuri miliyoni 135 mu bihugu 58 bitewe n’amakimbirane yiyongereye, ihindagurika ry’ikirere n’ihungabana ry’ubukungu. Kuri ubu iyo mibare yarazamutse kubera ingaruka z’icyorezo cya covid-19 cyatangiye mu mpera za 2019, nk’uko UN ibivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka