Haiti: Polisi yarashe abantu bane bakekwaho kwica Perezida Jovenel Moïse

Perezida Jovenel Moïse yishwe arashwe ejo ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Claude Joseph. Perezida Jovenel ngo yari iwe mu rugo ari kumwe n’umugore we, na we wakomeretse ndetse ubu akaba ari mu bitaro.

Minisitiri w’Intebe Claude Joseph yagize ati “Perezida yiciwe iwe mu rugo, yishwe n’abantu b’abanyamahanga bavugaga Icyongereza n’Igisipanyoro (l‘Espagnol). Ubu ibijyanye n’umutekano biri mu maboko y’igipolisi n’igisirikare. Abaturage ntibakuke umutima, bakomeze batuze”.

Abacanshuro bane bakekwa kuba bari mu bishe Perezida wa Haiti, baraye barashwe na Polisi ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 7 Nyakanga 2021, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cya Haïti, Léon Charles.

Polisi yatangaje ko yakurikiranye abakekwaga nyuma gato y’uko igitero cyahitanye Perezida Jovenel kibaye. Uretse bane barashwe hari n’abandi babiri bafashwe na bo bakekwa kuba bari muri icyo gitero, ndetse n’Abapolisi batatu ba Haiti bari bafashwe nk’iminyago baragaruka nk’uko byatangajwe na Léon Charles.

Ambasaderi wa Haiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bocchit Edmond, yari yatangarije abanyamakuru ko abo bicanyi ari abacanshuro b’abanyamwuga, biyoberanyije bigira nk’abo mu nzego z’umutekano za Amerika.

Abo bishe Perezida Jovenel ngo bageze iwe baramwibwira, bavuga ko baturutse mu Kigo cy’Abanyamerika gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (DEA), ariko nk’uko Ambasaderi Bocchit abivuga, ngo imyitwarire yabo ntiyari ijyanye n’urwo rwego biyitiriye.

Ambasaderi Bacchit aganira n’Abanyakuru ejo ku wa Gatatu yagize ati “Cyari igitero giteguye neza, ni abanyamwuga, dufite videwo yerekana amashusho, turatekereza ko ari abacanshuro”.

Ubu ngo harimo harakorwa iperereza kugira ngo bamenye aho abicanyi bose bari, icyabateye gukora ibyo bakoze, ubwenegihugu bwabo, kuko nk’uko Ambasaderi Bocchit yabyemeje, abo bagabye igitero mu rugo rwa Perezida Jovenel, hagati yabo bavuganaga Igisipanyoro, bikekwa ko hari abicanyi bavuye muri Haiti bakambukira muri Repubulika ya Dominikani.

Repubulika ya Dominikani na yo yahise ifunga umupaka uyihuza na Haïti, ako kanya Perezida Jovenel akimara kwicwa, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano muri Haiti, Ceinett Sanchez.

Minisitiri w’intebe wa Haiti Claude Joseph yahise atangaza ko igihugu cyose kiri mu bihe bidasanzwe ‘l’état de siège’ izamara iminsi 15, asaba inzego z’umutekano gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
https://www.lepoint.fr/monde/le-president-haitien-assassine-chez-lui-par-un-commando-arme-07-07-2021-2434605_24.php

À LIRE AUSSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibaze nawe icyo gihugu abantu baza bakinjira mu rugo rwu mukuru wigihugu nkaho harinzwe nabazamu nkabariya,bararira,ingo zabantu basanzwe nabo batari abumwuga,ikindi ngo bakurikiwe,na Polisi ese icyo gihugu ntikigira,igisirikare !!

lg yanditse ku itariki ya: 9-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka