Haïti: Minisitiri w’Intebe mushya yegujwe ku mirimo amazeho amezi 5 gusa

Inama nkuru y’ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Haïti yafashe icyemezo cyo kweguza Minisitiri w’Intebe Garry Conille, kuri uyu mbere tariki 11 Ugushyingo 2024, nyuma yo kunanirwa kugarura ituze mu gihugu, ubu udutsiko tw’amabandi tukaba tugenzura 80 % by’Umurwa mukuru Port-au-Prince.

Minisitiri w’intebe Garry Conille yari yashyizwe muri uwo mwanya muri Gicurasi 2024, kugira ngo agerageze kugarura amahoro n’ituze mu gihugu, ariko ngo ntiyashoboye kuko igihugu cyarushijeho kugira ibibazo by’umutekano mucyeya biterwa n’ayo mabandi agenzura agice kinini cy’umurwa mukuru wa Haiti.

Iyo nama nkuru y’ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Haiti yeguje Minisitiri w’Intebe Garry Conille, imusimbuza umunyemari witwa Alix Didier Fils-Aimé, kuko ngo hari n’ibindi yabangamiragamo nayo harimo kuba iyo Nama nkuru y’ubutegetsi bw’inzibacyuho yarashatse guhindura abayobozi bo muri za Minisiteri zirimo, iy’imari, iy’ingabo,iy’ubuzima, ariko Minisitiri w’Intebe Garry Conille akabyanga nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru cyo muri Haiti kitwa Miami Herald.

Gusa, uwo Minisitiri w’Intebe wegujwe, ngo yahise atangaza ko uwo mwanzuro wafashwe n’inama nkuru y’ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Haiti, unyuranyije n’amategeko. Haïti imaze imyaka isaga icumi (10) iri mu bibazo bya Politiki, ariko byarushijeho kuba bibi mu mezi macyeya ashize kuko utwo dutsiko tw’amabandi twarishijeho kongera ibikorwa bihutaza ubuzima bw’abantu aho mu Murwa mukuru Port-au-Prince, kandi bikagaragara ko inzego z’umutekano za Haiti zananiwe kugarura kurwanya no gutsinda utwo dutsiko.

Nyuma yo kwegura kwa Minisitiri w’Intebe Ariel Henry wabanjirije Garry Conille, weguye muri Mata 2024, ntibivugweho rumwe, hagiye inama nkuru y’ubutegetsi bw’inzibacyuho igizwe n’abantu icyenda (9), ihabwa inshingano zo kugarura umutekano no gutegura amatora y’umukuru w’igihugu cyugarijwe n’imvururu ziterwa n’utwo dutsiko tw’amabandi, ruswa n’ibindi bibazo, kandi kitigeze kigira Perezida watowe n’abaturage kuva Perezida Jovenel Moïse yakwicwa mu 2021.

Garry Conille wegujwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, ubusanzwe ni umuganga w’imyaka 58 y’amavuko, akaba yari yarigeze kuba Minisitiri w’Intebe na none hagati y’umwaka 2011-2012, nabwio amara amezi atandatu.

Utwo dutsiko tw’amabandi turi mu gice kinini cy’Umurwa mukuru wa Haiti, dushinjwa kuba twica abaturage, gufata ku ngufu abakobwa n’abagore, gusahura, gushimuta abantu hagamijwe kwaka amafaranga kugira ngo babarekure n’ibindi. Ikibazo cyarushijeho kumera nabi ubwo utwo dutsiko twishyiraga hamwe tugamije guhirika Guverinoma yari iyobowe na Henry. Umutekano ukomeje kumera nabi, nubwo hari abapolisi bo mu bihugu bitandukanye harimo na Kenya bohorejwe muri icyo gihugu ku bufatanye n’Umunyango w’Abibumbye na Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu rwego rwo gufasha Polisi ya Haiti kurwanya utwo dutsiko tw’amabandi.

Umutekano mucyeya n’inzara iterwa no kuba hari imirima imwe n’imwe yafatiriwe n’abo muri utwo dutsiko tw’amabandi, ngo byatumye hari abaturage bagera ku 700.000 bugarijwe n’inzara n’ibindi bibazo byatewe no guhunga bakava mu byabo bakajya mu bindi bice by’igihugu bitarimo ayo mabandi, nk’uko byatangajwe muri raporo yakozwe n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kwita ku bimukira (OIM).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka