Haïti: Guverinoma yasabye USA na LONI kohereza ingabo muri icyo gihugu

Mu igihe impamvu y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse ikiri urujijo, ku wa Gatanu tariki 9 Nyakanga 2021 Abayobozi bo muri Haiti, basabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, kubatabara kugira ngo ibikorwa remezo bifatiye runini ubuzima bw’igihugu birindwe.

Kugeza ubu ikizwi ni uko abishe Perezida Jovenel Moise, bari abantu 28 (26 b’Abanya-Colombia n’Abanyamerika babiri bafite inkomoko muri Haïti), ariko impamvu zatumye bakora icyo gikorwa cy’ubwicanyi ntiziramenyekana, ziracyari urujijo.

Polisi n’Igisirikare cyo muri Colombia bemeje ko nibura abantu 17 bahoze mu ngabo za Colombia bakekwaho kuba bari muri uwo mugambi wo kwica Perezida wa Haiti.

Kubera impungenge z’uko ibikorwa remezo bifatiye runini ubuzima bw’abaturage nk’ibyambu, ibibuga by’indege, ubwikorezi bw’ibikomoka kuri Peterori bishobora kwibasirwa mu rwego rwo kuyobya uburari, Guverinoma ya Haïti yasabye Amerika na LONI kohereza ingabo ziza kubafasha gucunga umutekano.

Minisitiri Mathias Pierre ushinzwe ibijyanye n’amatora muri Haiti, aganira n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ yagize ati "Nyuma y’uko Perezida yishwe, twatekereje ko abacanshuro bashobora gusenya ibikorwaremezo bimwe na bimwe kugira ngo bateze imidugararo mu gihugu. Mu kiganiro twagiranye n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ndetse na LONI, twabagejejeho ubwo busabe".

Umuvugizi wa ‘département’ ya Leta ya Amerika, yemeje ko Guverinoma ya Haïti "yasabye ubufasha mu by’umutekano no mu bijyanye n’iperereza".

Uwo muvugizi yagize ati "Turakomeza kuvugana kenshi n’Abayobozi ba Haïti kugira ngo tuganire uburyo Leta Zunze Ubumwe zabafashamo".

N’ubwo ntacyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ku Banyamerika babiri bafashwe mu bagabye igitero cyahitanye Perezida wa Haiti, ariko zatangaje ko zigiye kohereza abayobozi ba ‘FBI’ i Port-au-Prince (Haiti) vuba bishoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka