Haiti: Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kimwe n’Abanyarwanda bose muri rusange, tariki 07/04/2013 Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro muri Haiti bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku birindiro by’Abanyarwanda biri ahitwa Jeremie byitabiriwe kandi n’inshuti z’u Rwanda zo mu bihugu bya Karayibe (Caribbean nation), abakozi b’umuryango w’abibumbye bari muri Haiti, abayobozi ndetse n’abihaye Imana; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Abapolisi bari mu butumwa bw'amahoro bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Chief Superintendent (CSP) Desire Twizere, uyoboye abapolisi b’abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti yashimiye abantu bose bifatanije nabo kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe mu minsi ijana gusa.

CSP Twizere yagize ati: “Kwibuka ni inshingano. Jenoside yaduteye intimba kandi yatewe na politiki mbi y’abanyapolitiki n’abayobozi babi. Politiki mbi yadutesheje agaciro n’umuco, bityo ibyabaye muri 1994 ntacyari kubibuza”.

Abakozi b'umuryango w'abibumbye n'abayobozi bo muri Haiti bifatanije n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside.
Abakozi b’umuryango w’abibumbye n’abayobozi bo muri Haiti bifatanije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside.

Yakomeje avuga ko ubu Abanyarwanda bateye intambwe mu guhindura politiki mbi yo mu gihe cyashize yanagejeje u Rwanda kuri Jenoside, no guharanira ko biriya bikorwa bya kinyamaswa bitakongera kubaho.

Urugero ngo ni intambwe igaragara imaze guterwa mu myaka 19 ishize haba mu bikorwaremezo, ingufu, ubuhinzi n’imiyoborere myiza. Abanyarwanda ngo bafite ubushake bwo kwishakira ibisubizo ku bibazo bahura nabyo.

Inshuti z'u Rwanda zifatanije n'abapolisi b'abanyarwanda mu muhango kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inshuti z’u Rwanda zifatanije n’abapolisi b’abanyarwanda mu muhango kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, ndetse n’amabendera y’u Rwanda, umuryango w’abibumbye ndetse n’irya Haiti agezwa mu cya kabiri mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside.

Mu gihugu cya Haiti hari abapolisi b’abanyarwanda bagera kuri 160.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka