Hagiye gushyirwaho Banki nkuru ya EAC

Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), watangaje ko ugiye kwiga uburyo hashyirwaho Banki Nkuru yawo.

EAC yatangaje ko ibi bizakorwa bitarenze uyu mwaka wa 2023, mu rwego rwo gufasha uyu muryango kugera ku ntego zawo zitandukanye z’iterambere.

Ibijyanye n’iyo Banki n’imikorere yayo, ngo bizatangarizwa mu nama y’Abaminisitiri bahagarariye ibihugu byabo muri uyu muryango, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki.

Dr Mathuki avuga ko gushyiraho iyo Banki Nkuru ya EAC, bizafasha uyu muryango guhuza Politiki y’ifaranga mu bihugu biwugize, ndetse binitezwe ko mu myaka itatu iri imbere, ibihugu bigize uyu muryango bizaba bikoresha ifaranga rimwe.

Akomeza avuga ko ibi bishobora koroshya ubucuruzi ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu mu karere, binatume uyu muryango ugera ku ntego zawo zisanzwe, zijyanye n’isoko rusange ry’aka karere.

Ibihugu bigize uyu muryango ni u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Uganda, kenya na Sudani y’Epfo.

Kuri ubu Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’abaturage bagera muri Miliyoni 300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka