Hagati ya Ukraine n’u Burusiya nta guhagarika intambara n’ubwo Isi yaburiwe ko izibasirwa n’inzara

Kuri uyu wa 18 Werurwe 2020, Ikigega Mpuzamahanga gitera inkunga imishinga y’Ubuhinzi (FIDA), cyasohoye itangazo rivuga ko icyorezo cy’inzara kirimo gusatira Isi yose, kubera intambara ihanganishije Ukraine n’u Burusiya, ariko impande zombi z’abarimo kuyirwana zikavuga ko zitazamanika amaboko.

Ikigega FIDA kivuga ko ibiciro by’ibiribwa byatumbagiye cyane mu bihugu bya Afurika y’Amajyaruguru no ku mugabane wa Aziya (mu Burasirazuba bwo Hagati) kubera kubura ingano, amavuta yo guteka n’ifumbire mvaruganda byavaga mu Burusiya na Ukraine.

FIDA ivuga ko 1/3 cy’ingano Isi yose ikenera zavaga muri Ukraine n’u Burusiya, by’umwihariko Umugabane wa Afurika n’u Burasirazuba bwo Hagati (Moyen-Orient/Middle East)) bikaba byatumizaga 50% by’ibinyampeke, cyane cyane ingano ziva muri biriya bihugu biri mu ntambara.

Ifumbire mvaruganda yakoreshwaga mu mirima ngo yavaga mu Burusiya nk’igihugu cya mbere ku Isi gisanzwe gikora nyinshi kurusha ibindi, kikaba icya mbere gifite amakara kamere menshi (yo gucana), icya kabiri gicuruza gaz nyinshi ndetse kikaba n’icya gatatu gicuruza peteroli nyinshi ku Isi.

Umuyobozi wa FIDA ku rwego rw’Isi, Gilbert H Houngbo yagize ati “Twatangiye kubona itumbagira rikabije ry’ibiciro, rishobora guteza inzara n’ubukene, bikazagira ingaruka zibasira Isi ku rugero rukomeye”.

Houngbo avuga ko abaturage babarirwa muri za miliyoni nyinshi zituye mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ari bo batangiye kwibasirwa n’ubukene n’inzara, byaje byiyongera ku mibereho mibi bashyizwemo n’ibihe by’icyorezo Covid-19.

FIDA itanga urugero ku gihugu cya Somaliya, aho abaturage bakabakaba miliyoni enye batangiye kwibasirwa n’inzara iterwa no guhenda kw’ikiguzi cy’amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli, kuko abenshi mu baturage bakoresha utumashini twuhira dukoresheje mazutu yavaga mu Burusiya.

Igihugu cya Misiri na cyo cyatangiye gukorwaho n’inzara bitewe n’uko cyatumizaga 85% by’ingano na 73% by’amavuta y’ibihwagari mu bihugu bya Ukraine n’u Burusiya.

FIDA irasaba Umuryango w’Abibumbye gukora ibishoboka byose intambara muri Ukraine igahagarara vuba na bwangu, kuko ngo ari cyo gisubizo cyonyine cyakumira inzara ishobora kwibasira isi mu mezi make ari imbere.

Impande zombi ziracyagaragaza imbaraga zo gukomeza intambara

Nta buhinzi bugikorwa muri Ukraine, u Burusiya na bwo bwafatiwe ibihano
Nta buhinzi bugikorwa muri Ukraine, u Burusiya na bwo bwafatiwe ibihano

Mu kiganiro cyitwa Inside Story cya Televiziyo y’Abarabu, Aljazeera, kuri uyu wa Gatandatu, Umwarimu wigisha ibijyanye na Politiki muri Kaminuza ya Mohyla Academy y’i Kiev mu murwa mukuru wa Ukraine, Prof Olexiy Haran, yavuze ko nta ruhande kugeza ubu ruragaraza ko rushobora gutsindwa intambara.

Prof Haran uri mu bihishe mu bihome by’Umujyi wa Kiev, avuga ko hakiri igihe kirekire kugira ngo iyo ntambara ihagarare kuko abaturage bagaragaje imbaraga zidasanzwe mu guhangana n’Ingabo z’u Burusiya, ku buryo kurwana zisatira imijyi minini ya Ukraine bisa n’ibyahagaze.

Abajijwe igihe Abanya-Ukraine bazakomeza gutsimbarara, Prof Haran yagize ati “Ni mu gihe kinini gishoboka, ntaho mbona Kiev izamanika amaboko, tuzakomeza kurwana, abaturage barabyiyemeje. Hari inyigo yagaragaje ko 90% bashyigikiye Leta yabo ya Ukraine ndetse 85% biyemeje gufata intwaro zo kurwanya Ingabo z’Abarusiya”.

Prof Haran avuga ko uruhande rw’u Burusiya ari rwo rusabwa kwiyemeza kureka intambara kuko ngo rumaze gutakaza abasirikare benshi.

Leta ya Kiev ivuga ko u Burusiya bumaze gutakaza abasirikare barenga ibihumbi 14, uruhande rwa LetaZzunze Ubumwe za Amerika, rwo rukavuga ko u Burusiya bwatakaje ingabo zirenga ibihumbi birindwi mu ntambara burwana na Ukraine.

Ku rundi ruhande ariko u Burusiya na bwo buvuga ko burimo gutsinda intambara burwana muri Ukraine, n’ubwo budashyira ahagaragara imibare igezweho y’abasirikare bumaze gutakariza ku rugamba muri ibi byumweru bitatu bishize.

Kuri uyu wa Gatandatu u Burusiya bwavuze ko ingabo zabwo zamaze kwinjira mu Mujyi wa Marioupol, nyuma y’ibyumweru birenga bitatu ziwugose, ndetse impande zombi zikaba zemeza ko ububiko bugari bw’ibikoresho bikora indege i Liev (muri Ukraine) hafi ya Pologne, bwasenywe n’ibisasu by’Abarusiya byaterewe kure cyane (800km) mu Nyanja y’Umukara.

Umujyi wa Liev ni wo wari usigaye utarangizwa cyane n’ibisasu by’Abarusiya, hakaba ari na ho hateganywaga kwimurirwa umurwa mukuru by’agateganyo, nyuma y’uko Kiev ikomeje kugotwa n’ingabo z’Abarusiya.

Ingano zivamo ibiribwa bitandukanye nk'imigati, amakaroni n'ibindi zatangiye kubura hirya no hino ku Isi
Ingano zivamo ibiribwa bitandukanye nk’imigati, amakaroni n’ibindi zatangiye kubura hirya no hino ku Isi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yiyerekanye muri video ku mbuga nkoranyambaga, asaba u Burusiya kwihutira kuza mu biganiro by’amahoro, niba budashaka kwishyura ibyangijwe mu gihe kirekire cy’ibisekuru byinshi.

Hagati aho kandi nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida wa Leta Zunze za Amerika (USA), Joe Biden na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jin Ping, byavugaga ko Biden yaburiye u Bushinwa ko buzahura n’ingaruka mu gihe bwafasha u Burusiya, benshi bategereje igisubizo cy’u Bushinwa kuri icyo kibazo baraheba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Impande zombi zihanganye,zihangane
zirebe igikwiye gukorwa, kuko ingaruka sizigera kuribo gsa
ahubwo nisi muurirusange,

eric munyanziza yanditse ku itariki ya: 19-03-2022  →  Musubize

Impande zombi zihanganye,zihangane
zirebe igikwiye gukorwa, kuko ingaruka sizigera kuribo gsa
ahubwo nisi muurirusange,

eric munyanziza yanditse ku itariki ya: 19-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka