Habonetse umubumbe mushya wenda kumera nk’isi
Abashakashatsi bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NASA) bavumbuye umugabane uhuje byinshi n’isi, bituma ikizere cy’uko haboneka undi mubumbe waturwaho cyiyongera.
Uyu mubumbe wahise uhabwa izina rya Kepler 78b, ngo uri mu cyiciro cy’imibumbe ikozwe n’amabuye gusa (planetes telluriques), ngo ukaba ufite ireme bwite rikubye iry’isi inshuri ziri hagati ya 1,69 na 1,86 ku murambaro ungana na 1,2 uw’iyi si dutuye.
Natalie Batalha, umushakashatsi muri misiyo yiswe Kepler yo muri NASA, yavuze ko bidakunze kubaho kubona umubumbe ufite ubunini bungana rwose n’ubw’isi, ndetse ngo ni gake imibumbe ibiri igira ibintu birenze kimwe ihuje.
Ati: “Ni ibyishimo byinshi kuba umuryango w’imibumbe itari mu izenguruka izuba ugenda waguka. Ibi biratwereka ko umunsi umwe tuzagera ku mubumbe ugaragaza ko higeze kuba ubuzima cyangwa se ubuzima bushobora kuhaba”.

Cyakora ngo abantu ntibatekereze ko bashobora gutura kuri uyu mubumbe wenda kungana mu bunini n’isi, kuko ngo wegereye izuba ryawo cyane, aho ubushyuhe buri hagati ya degree 1500OC NA 3000OC bigatuma ubushyuhe buhari butatuma hari ubuzima na bumwe bwahashobora.
Drake Deming, umushakashatsi mu by’ubumenyi bw’ikirere muri kaminuza ya Meryland muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabwiye AFP ko icyamunejeje ari ukubona ko mu mibumbe iri inyuma y’umuzenguruko w’izuba hari indi ifite ibyo ihuje rwose n’isi.
Ati: Kepler 78b ni ikimenyetso kidutera imbaraga zo gukomeza gushaka undi mugabane waturwaho utari isi”.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
abasshakashstsi nibakomereze aho
Njyewemp Agaciro Ibyo Bibria Ivugagusa Rebamuri Yesay8:20 (ngonabanyabwenge?)
abanyabwenge baracyavuka kabisa , isi iragenda isaza harigihe wenda haboneka aharubuzima nkokw’ isi