Guyana: 20 biganjemo abana baguye mu nkongi y’umuriro

Abantu babarirwa muri 20, biganjemo abana bapfuye bazize inkongi y’umuriro yibasiye inzu abanyeshuri bararamo ku ishuri (dortoir ), mu Kigo cy’Ishuri giherereye hagati mu gihugu cya Guyana, mu Majyepfo ya Amerika.

Byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, aho yagize iti “N’umubabaro mwinshi dufite, turashaka kubabwira aho iby’inkongi yibasiye dortoir yo ku ishuri ryisumbuye rya Mahdia bigeze. Umubare w’abapfuye wazamutse, ubu ugeze ku bantu 20”.

N’ubwo hataratangazwa icyateye iyo nkongi, Guverinoma y’icyo gihugu yongeyeho ko “Abandi bantu benshi bakomeretse” .

Yongeyeho ko hari indege eshanu zamaze koherezwa i Mahdia, “kugira ngo zijye gufasha abashinzwe ubuzima muri ako gace, gutanga ibikoresho by’ubuvuzi bikenewe no gutwara abarembye cyane”.

Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’icyo gihugu, yakomeje igira iti “Perezida wa Repubulika n’abandi bakozi ba Leta, bagiye gukurikirana ibikorwa by’ubutabazi ku Kibuga cy’indege cya Georgetown, kugira ngo bakire abarwayi barembye cyane no gutegura uko bavurwa byihuse, kuko hateguwe gahunda yagutse yo mu buryo bw’ubuvuzi. Abantu bakaba basabwa gukomeza gusengera abo bana, imiryango yabo na sosiyete baturukamo”.

Perezida wa Guyana, Irfaan Ali, ari aho ku Kibuga cy’indege mu rwego rw’ibikorwa by’ubutabazi, yagize ati “Ni ikiza gikomeye! Birababaje, biteye agahinda. Twashyizeho gahunda yagutse y’ubutabazi n’ubuvuzi, kandi nategetse ko hafatwa ingamba zihariye kugira ngo buri mwana ukeneye kwitabwaho kandi neza bikorwe”.

Uwari aho iyo nkongi yabereye, wifuje ko amazina ye atatangazwa, waganiriye n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, yavuze ko hapfuye abantu benshi abandi bagakomereka, ariko abenshi bari abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka