Guverinoma ya Mali yasabye u Bufaransa gucyura Ingabo zabwo byihuse
Ku wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, Guverinoma ya Mali yasabye u Bufaransa gukura Ingabo zabwo muri icyo gihugu bidatinze, kandi icyo gikorwa kigahagarikirwa n’abategetsi ba Mali.

Ni nyuma y’uko ku munsi wabanje, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yari yatangaje ko azaba yamaze gukunda Ingabo ze muri Mali mu gihe cy’amezi atarenze atandatu, uhereye muri uku kwezi kwa Gashyantare.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali mu itangazo yasomeye kuri Televiziyo y’igihugu, yavuze kandi ko Abategetsi bafashe iki cyemezo, batirengagije ko kinyuranyije n’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi.
Ibi kandi bibaye nyuma y’uko u Bufaransa n’ibindi bihugu bihuriye mu mugambi umwe, wo guhashya imitwe y’iterabwoba mu gace ka Sahel, ku wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, bari batangaje ko bafashe icyemezo cyo gukura Ingabo zabo muri Mali, bayinenga ko bitacyoroshye gukorana na Guverinoma y’inzibacyuho y’icyo gihugu.
Ohereza igitekerezo
|