Guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba za Tigray bemeranyijwe guhagarika intambara

Nyuma y’intambara imaze imyaka ibiri, Guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba zo mu gace ka Tigray, binyuze mu biganiro byabereye muri Afurika y’Epfo bihuje impande zombi, biyobowe na Afurika Yunze Ubumwe, bemeranyijwe guhagarika intambara.

Ni intambara yatangiye mu 2020, ikaba yaratumye Abanya-Ethiopia basaga Miliyoni ebyiri bahunga bava mu byabo, ndetse abagera ku bihumbi bahura n’ikibazo cy’inzara.

Ku wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2022, nibwo izo mpande zombi, zemeranyijwe kurangiza intambara. Afurika yunze Ubumwe yavuze ko yishimira iyo ntambwe igira iti "Ni intangiriro nshya kuri Ethiopia”.

Itsinda ry’abaturutse muri Guverinoma ya Ethiopia ndetse n’abaturutse mu mutwe w’abarwayi ba Tigray, bari bateraniye i Pretoria muri Afurika y’Epfo, guhera ku itariki 25 Ukwakira 2022. Ibyo akaba ari byo biganiro bya mbere byari bibayeho ku mugaragaro, kuva intambara yatangira.

Olusegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria, ubu akaba ahagarariye Afurika yunze Ubumwe muri ibyo biganiro, yagize ati "Impande ebyiri ziri mu ntambara yo muri Ethiopia bumvikanye guhagarika imirwano, n’uburyo bwo kwambura abarwanyi intwaro".

Uhagarariye inyeshyamba zo mu gace ka Tigray, Getachew Reda, yavuze ko nabo bishimira ayo masezerano yo guhagarika intambara.

Ati "Kugira ngo dukemure ikibazo cy’abaturage bacu bababaye, ni ngombwa ko dushyiraho icyizere, gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano mu gihe cya vuba, kwibagirwa ibyabaye mu myaka ibiri ishize, mu rwego rwo guharura inzira igana ku mahoro”.

Mu itangazo ry’impande zombi nyuma y’ibiganiro, bavuze ko nyuma y’iminsi bamaze mu biganiro, bumvikanye ndetse bagasinyana amasezerano y’amahoro”.

Umuvugizi w’Umunyamabanga mukuru wa UN, Antonio Guterres, yagize ati "Tugiye kugenzura ibikubiye mu masezerano, ariko mu by’ukuri ni intambwe ikomeye kandi twakiriye neza, twizeye ko izanafasha mu kugarura icyizere kuri za Miliyoni z’Abanya-Ethiopia b’abasivili bamaze igihe bari mu buzima bubi kubera iyi ntambara”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka