Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado yasuye Ingabo z’u Rwanda muri Macomia

Ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, yasuye Ingabo z’u Rwanda ku biro by’ubuyobozi biri mu karere ka Chai.

Yakiriwe n’umuyobozi wa Task Force Battle Group (TF BG) Comd, Brig Gen Pascal Muhizi, amusobanurira uko umutekano uhagaze mu karere ka Macomia by’umwihariko muri Chai.

Mu ijambo rye, Guverineri wa Cabo Delgado yashimye ibikorwa byakozwe n’Ingabo zihuriweho mu kurwanya Al Shabaab muri Cabo Delgado. Yavuze ko ubu bimaze kugaragara ko umutekano wifashe neza mu ntara. Yakomeje avuga ko abaturage vuba bazasubira mu ngo zabo.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu karere ka Macomia ka Cabo Delgado kuva ku ya 30 Werurwe 2022, kugira ngo zikore ibikorwa bihuriweho n’Ingabo za SADC (SAMIM) n’Ingabo za Mozambique (FADM), nyuma y’inama zihuriweho zabanje kubera muri Mocímboa da Praia no muri Pemba.

Umutekano wa Macomia wari usanzwe uri mu nshingano z’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo muri Mozambike (SAMIM). Gusa Inzego z’umutekano z’u Rwanda byabaye ngombwa ko ziva mu duce zimaze kugaruramo umutekano muri Cabo Delgado, zikajya gutanga ubufasha bwo guhashya ibyihebe muri Macomia.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziyemeje kwinjira muri ako gace, mu rwego rwo gukurikira ibyo byihebe bigendera ku matwara y’umutwe w’ibyihebe wa Leta ya Kiyisilamu, hagamijwe kubihashya burundu no kugarura amahoro arambye mu Ntara ya Cabo Delgado.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, ubwo yaganiraga na The New Times tariki 23 Mata 2022, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zakomeje gukorana n’iza SADC n’iza Mozambique, kugira ngo zihoshe ibisigisigi by’ibyihebe mu karere ka Chai.

Yagize ati “Twakomeje gukorana na Mozambique na SADC, cyangwa Ingabo za SAMIM, mu Karere ka Macomia kugira ngo duhoshe ibisigisigi by’umutwe w’iterabwoba mu gace ka Chai muri rusange. Ibi bibaye nyuma y’uruhererekane rw’inama zihuriweho muri Mocimboa Da Praia. Ibikorwa byagenze neza kandi byatumye abasivili babarirwa mu magana babohorwa mu maboko y’ibyihebe.”

Kugeza ubu inzego z’umutekano zirakorera by’umwihariko mu Mujyi wa Macomia no ku biro by’Akarere ka Chai, tumwe mu duce twangijwe cyane n’ibitero by’ibyihebe. Bivugwa ko umubare w’ibibitero byagabwaga n’ibyihebe ahitwa Macomia byagabanyutse cyane nyuma y’aho Ingabo z’u Rwanda zihagereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Turashima ingabo zacu uburyo zirikwitwara muri Mozambique.

Munyakazi abdu yanditse ku itariki ya: 7-05-2022  →  Musubize

Nibyo Kandi birakwiye gukomeza kwimakaza kumuco namahoro bitatse urwanda bikwirakwire isi yose

Iradukunda jaqoue yanditse ku itariki ya: 2-05-2022  →  Musubize

Nibyo Kandi birakwiye gukomeza kwimakaza kumuco namahoro bitatse urwanda bikwirakwire isi yose

Iradukunda jaqoue yanditse ku itariki ya: 2-05-2022  →  Musubize

Nuko nuko bana b’u Rwanda, mumuco wacu dutanga icyodufite ( umutekano)

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-05-2022  →  Musubize

Turashima ingabo zacu uburyo zikomeje kurengera umutekano w’abasivile

Hakizimana Venant yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka