Guverineri Soraya yashimangiye akamaro k’ubushakashatsi mu gufata ibyemezo by’ubukungu

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko mu gihe Isi muri iyi minsi ifite ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu hakenewe ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’ibyo bibazo hifashishijwe ubushakashatsi bufite ireme bikajyana no guhuza ibikorwa bya politike.

Guverineri Soraya yavuze ibi mu gihe kuri uyu wa Kane, I Kigali hateraniye Inama Ngarukamwaka y’Ubushakashatsi ihuriweho na Banki Nkuru y’u Rwanda (NBR) n’Ikigo International Growth Centre (IGC), igamije guteza imbere ubukungu.

Guverineri Soraya yagaragaje ko ubufatanye hagati ya Banki Nkuru y’u Rwanda ndetse na International Growth Centre, bumaze igihe kirekire kandi bufite uruhare rukomeye mu guhuza ubushakashatsi bihuza ibikorwa rya politiki mu rwego rw’ubukungu.

Yagize ati: “Ubufatanye hagati ya Banki Nkuru y’u Rwanda na IGC bumaze igihe kirekire, kandi bwabaye umuyoboro ukomeye uhuza ubushakashatsi no gufata ibyemezo bya politiki. Iyi nama ni ikimenyetso kigaragara cy’uruhare rw’ubu bufatanye.”

Guverineri yakomeje agaragaza ko ubukungu bw’isi muri iki gihe buri mu bihe bigoye bitewe n’ibibazo bitandukanye birimo amakimbirane ya politiki mpuzamahanga, ihungabana ry’ubucuruzi, ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, amadeni ibihugu bifite ndetse n’ihindagurika ryihuse ry’ikoranabuhanga.

Yavuze ko ibi byose bisaba abafata ibyemezo gukora ibirenze guhangana n’ibibazo by’ako kanya, ahubwo bagashyiraho uburyo bukomeye butuma ubukungu bushobora guhangana n’ibyo bibazo byose ariko kandi budahungabanye.

Ku bijyanye n’ihame ry’ubukungu butajegajega, Guverineri yavuze ko bidahagije kwita gusa ku guhangana n’ibibazo, ahubwo bisaba kubaka umusingi ukomeye utuma habaho iterambere rirambye kandi ridaheza.

Yanashimangiye ko Banki Nkuru y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere ubushakashatsi bushingiye ku makuru afatika, asobanura ko ubushakashatsi bubanbutagamije gutanga amasomo gusa, ahubwo ari igikoresho gifatika gifasha kunoza imikorere y’inzego, kongera umusaruro mu byemezo bifatwa no guteza imbere ubukungu bw’igihugu mu buryo burambye.

Umuyobozi Mukuru wa IGC, Jonathan Leape, yavuze ko ubufatanye nk’ubu ari bwo butuma ubukungu bugira uruhare nyarwo mu iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati: “Iyo hariho politiki itekerejweho neza ishingiye ku bimenyetso bifatika, bituma tugera ku musaruro mwiza kurushaho. Ubufatanye nk’ubu ni bwo shingiro ry’ibikorwa byacu.”

Yakomeje agaragaza ko IGC izakomeza gufasha u Rwanda binyuze mu bitekerezo mpuzamahanga bikajyana ariko no kumenyekanisha inkuru y’u Rwanda ku rwego rw’Isi, mu gihe Banki Nkuru y’u Rwanda ikomeje kugira uruhare rugaragara mu gutanga ibisubizo bifatika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka