Gutuka Intumwa y’Imana Mohamed ntaho bitaniye na Holocaust - Pakistan

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan, yavuze ko Guverinoma z’ibihugu by’i Burayi zagombye gushyira mu gatebo kamwe abantu batuka Mohamed n’abapfobya Jenoside y’Abayahudi.

Imran Khan, Minisitiri w'Intebe wa Pakistan
Imran Khan, Minisitiri w’Intebe wa Pakistan

Ibi abivuze nyuma y’imyigaragambyo simusiga yari imaze icyumweru muri Pakistan aho abayoboke b’idini ya Islam bagendera ku mahame akarishye, bamaganaga Abafaransa bashushanya Intumwa y’Imana Mohamed mu buryo bwo kumupfobya.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yavuze ko gutuka Intumwa Mohamed bibabaza Abayisilamu bo ku isi hose, yongeraho ko Abayisilamu bakunda kandi bubaha byimazeyo Intumwa y’Imana Mohamed, bityo bakaba badashobora kwihanganira ibikorwa byo kumutesha agaciro.

Muri ubwo butumwa Imran Khan agira ati "Ndasaba Guverinoma zo mu Burayi zose zafashe iya mbere mu kwamagana Jenoside yakorewe Abayahudi, ko zabikora nk’uko zigahana abantu bose basakaza ku bushake ubutumwa bw’urwango ku Bayisilamu batesha agaciro intumwa yacu”.

Ishyaka ryitwa Tehreek-e-Labbaik Pakistan (TLP) ku wa kane ryavanywe ku rutonde rw’amashyaka yemewe mu gihugu, nyuma y’uko rikoze imyigaragambyo ikagwamo abapolisi bane.

Iryo shyaka ribamo Abayisilamu bagendera ku mahame akarishye, rimaze ukwezi mu bikorwa byo gusaba ko Ambasaderi w’u Bufaransa muri Pakistan ahambirizwa kubera uburakari batewe no kuba Perezida Emmanuel Macron ashyigikiye ibinyamakuru bishushanya Mohamed mu buryo bwo kumutuka.

Ambasade y’u Bufaransa iri Islamabad, ku wa kane nayo yasabye abaturage babwo baba muri Pakistan kuvayo mu maguru mashya ariko benshi ubona ko basa n’abatarabihaye agaciro nk’uko Rfi ibitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kuba Abaslamu bagira Violence (intambara,terrorism),byerekana neza ko atari idini ikomoka ku Mana.

rukeba yanditse ku itariki ya: 20-04-2021  →  Musubize

Ariko ibi bikwiye gutuma twibaza niba koko Imana yemera amadini yose.Nta dini ritagira INTUMWA.Ariko se Imana yemera izo Ntumwa zose???Bible yerekana neza ko nta yindi NTUMWA Imana yatumye ku isi,uretse YEZU.Ni iki kibyemeza?Mwibuke IBITANGAZA Yezu yakoze.Mu gihe Yezu yari umunyamahoro,ndetse agasaba abakristu nyakuri nabo kuba abanyamahoro,ntibajye mu ntambara,ahubwo bagakunda n’abanzi babo,Muhamadi yari umurwanyi.Muribuka igitero yagabye I Maka,avuye I Madina.Nubwo Yezu yali umusore mwiza,n’abakobwa bakamukunda,nta na rimwe yasambanye.Muhamadi yakundaga abakobwa n’abagore.History yerekana ko igihe yapfaga,yali afite abagore 9.Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo aho dusengera.Kubera ko Ijambo ryayo rivuga ko izarimbura amadini y’ikinyoma yose,hamwe n’abayoboke bayo.

munana yanditse ku itariki ya: 20-04-2021  →  Musubize

Twese tugomba kubahana twubaha imyizerere yaburi wese ntavangura rero europe basabwe kubaha abaislamu binyuze mukubaha intumwa yabo kdi bubaha Mohammad.Kuki abo banyaburayi baduhatira kwemera ibyabo kungufu kdi bagasuzugura ibyabandi?urugero:ubutinganyi etc...

kamanzi yanditse ku itariki ya: 20-04-2021  →  Musubize

Ese Munana ko uri kuvuga amakuru ya Yesu nkaho uri Yuda escariote wazutse, urayavuga nkuyazi neza kandi ibyanditswe byose n’abantu babyanditse. Rero wibitindaho, Islam ifite ibyabo bizera n’abakristu bafite ibyabo, rero nta bimenyetso watanga ugaragaza ko Abakristu aribo basenga by’ukuri.

Tubane yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka