Guterres asaba ibihugu kwitwara nk’ibiri mu ntambara birwana na Covid-19

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ahamagarira ibihugu kugira imyitwarire nk’iyo mu gihe cyo mu ntambara, mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19, ubu kimaze guhitana abantu bagera kuri Miliyoni 3.4 hirya no hino ku isi.

Uwo Muyobozi avuga ko ubu isi “iri mu ntambara” yo kurwanya Covid-19, bityo ko hakwiriye kubaho imyitwarire nk’iyo mu gihe cy’intambara, harwanywa ubusumbane mu kubona intwaro zikenewe mu kurwanya icyorezo.

Mu ijambo rye afungura Inama ngarukamwaka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021, Guterres yagereranyije umubabaro wazanywe n’icyorezo cya Coronavirus na Tsunami.

Guterres yavuze ko icyo cyorezo kimaze guhitana abantu basaga Miliyoni 3.4 na ho abagera kuri Miliyoni 500 bakaba baratakaje akazi kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka mu Bushinwa mu mpera z’umwaka wa 2019.

Yagize ati “Abakennye cyane ni bo bahura n’ingaruka z’icyo cyorezo kurusha abandi, kandi mfite ubwoba kuko bigenda byiyongera”.

Yongeyeho ati “Birababaje, keretse tugize icyo dukora nonaha, na ho ubundi turi mu gihe ibihugu bikize bikingira umubare munini w’abaturage babyo, bigahita binafungura ibikorwa by’ubukungu, mu gihe mu bihugu bikennye iyo virusi ikomeje kubiteza ibibazo”.

Guterres yasabye ko ibihugu byamenya ko “turi ku rugamba rwo kurwana na Virusi”.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima (WHO) n’abandi bashyizeho ikitwa ‘Covax,’ igamije gufasha mu gusaranganya inkingo mu bihugu, ariko iyo ‘Covax’ ngo ihura n’ibibazo bikomeye byo kubura inkingo, ibyo bikadindiza gahunda yayo yo gutanga inkingo za Covid-19 mu bihugu bikennye.

Uretse iby’urugamba rwo kurwanya Covid-19, Guterres yibukije ko ariko ko isi yitegura kugira ngo no mu gihe haramuka habaye ibindi byorezo mu gihe kizaza, ishobore kubirwanya.

Yagize ati “Isi ikeneye ubushake bwa Politiki bwo ku rwego rwo hejuru mu kuvugurura imikorere isanzweho y’urwego rw’ubuzima ku isi. WHO igomba gufata iya mbere mu kwitegura guhangana n’ibyorezo byakwaduka ku isi, ikeneye amikoro ahagije kandi ategurwa mbere, igomba guhorana ubushobozi bwo gukora akazi isabwa gukora”.

Guterres yasabye ibihugu by’ibinyamuryango bya Loni, gufata ibyemezo bikwiriye kandi bikenewe mu guca icyorezo cya Coronavirus, yagize ati “Covid-19 igomba kurangira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka